Nyuma yo guhanura ubukwe bwa Papa Sava na Mama Sava byavugishije benshi, agahanurira Bushali gukorana indirimbo Jason Derulo, uwitwa Prophet Akimu yahanuriye Bruce Melodie ko azaba umuhanzi wa mbere ku Isi, no kuzatunga televiziyo ye bwite.
Uyu wiyita umuhanuzi, yahanuye ibi ubwo bari kuri Live y’urubuga rwa TikTok, yari inariho umuhanzi Bruce Melodie, Bushali, Godfather n’abandi bantu batandukanye baganiraga kuri iyo live.
Uyu wiyita Umupasiteri yaje muri iki kiganiro, akihagera Umuhanzi Bushali atamworoheye bitewe n’ibyo na we yamuhanuriye mu minsi ishize ariko ntibisohore, gusa ntibyabujije Akimu kongera guhanura.
Bushali wari warakijijwe nyuma yo gusengerwa n’uyu prophet, akibona aje gukurikirana iki kiganiro kuri Live, yamubajije impamvu yamubeshye ko azakorana indirimbo na Jason Deruro akaba yaramwandikiye kuri Email ariko ntasubizwe.
Akomeza amubwira ati “Nubwo nari nakijijwe nyuma yuko wansengeye ariko ntangiye gukemanga iyo Mana ukorera kuko ishobora kuba ibeshya.”
Uyu mupasiteri yahise amenyesha Bruce Melodie ko hari ubuhanuzi amufitiye, bamuha akanya atangira kumuhanurira na we atega amatwi.
Prophet Akimu yamuhanuriye ko azaba umuhanzi wa mbere ku isi anamubwira ko azarusha ubwamamare Diamond platnumz.
Ati “N’Abanyarwanda bose bari ahangaha babyumve uri uwo hejuru, Imana izakurindire amagara, ukiranuke imbere y’Imana yawe, impano ufite si umwana w’umuntu wayiguhaye ni data wayiguhaye. Ubwiza bw’Imana bukubeho ni nawe muhanzi wa mbere mu Rwanda, uzaba n’umuhanzi wa mbere ku isi muri East Africa, reka n’aba ba Diamond uri gukorana na bo ni abana imbere yawe. Imana igushyize hejuru byakire.”
Akimara kuvuga ibi, Bruce Melodie yamusubije ko ibyo bintu amubwiye yabiririmbye mu ndirimbo yise “Nzaguha umugisha”.
Prophet Akimu yakomeje avuga ko Bruce Melodie ari mu gihe cye ndetse yemeza ko ari umuhanzi mpuzamahanga.
Ati “Ndumva ijwi ry’Uwiteka rivugana nanjye ngo akira indi minsi yo kubaho no guhimba ibintu bishya bizakundwa n’Isi yose, uzaririmba mu gifaransa, mu gitaliyani, mu cyongereza, mu ndimi nyinshi, ahubwo babe bagufata neza kuko uyu Mujyi wa Kigali ugiye kubaka televiziyo yitwa Melodie TV, ugiye gushyiraho amamodoka yitwa Melodie Transports. Hri ibintu ugiye gukora bizaba bifitiye agaciro isi.”
Nyuma yo kumva ubwo buhanuzi, Melodie yashimiye Pasitoro avuga ijambo Amena, Akimu amusaba ko yamukurikira (Follow) akazamubwira ubundi buhanuzi busigaye atamubwiye.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10











