Bamwe mu babyeyi bo mu isantere ya Nyarwondo iri mu Murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, barashinja ubuyobozi kurebera ikibazo cy’abana bata ishuri bagahabwa akazi ko gucuruza muri za butike.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasanze bamwe mu babyeyi mu isoko rito rya Nyarwondo riherereye mu murenge wa Rugarama. Bamwakirizanya agahinda k’abana babo bari mu kigero cy’imyaka kuva ku icyenda 9 kuzamura bakomeje guta ishuri.
Umwe yagize ati “Batwereka ko bagiye ku ishuri bakajya kwiha gukorera amafaranga ku ruhande.”
Akomeza atunga agatoki abafite butiki muri iyi santere kuko ari bo bashukisha aba bana akazi. Ati “Ibi byose bishyigikiwe n’abanyabutiki baha abana akazi ko kwirirwa bapimura amakara, gupimura, ibirayi, gupimura ibitoki, gupimura ibishyimbo.”
Aba babyeyi bavuga ko umwana wacakiye ifaranga kabone nubwo babahemba intica ntikize ariko adashobora kujya ku ishuri kuko n’iyo batahawe akazi bahita bayoboka uburara bakirirwa bazerera bagacyurwa n’ijoro.
Bavuga ko ibi bituma bamwe mu bana baba intakoreka, bakirirwa bateza umutekano mucye.
Undi mubyeyi ati “Wa mwana yamara kumenyera amafaranga, akavuga ati ‘ejo nintabona amafaranga 100 noneho uyu munsi ubwo batampaye akazi’ akaza akiba nk’izi voka.”
Aba babyeyi batunga agatoki ubuyobozi kurebera iki kibazo kuko kimaze igihe kandi bukaba bwaranze kugishakira umuti.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yashatse kuvugisha abacuruzi bavugwaho gukoresha aba bana, bakimubona bahita bafunga butike.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko iki kibazo bari gukurikirana kandi ko uwo bizagaragaraho ko akoresha umwana azabihanirwa.
Ati “Aba ari n’ubugome kubera ko abana babo bajya ku ishuri ariko bagakoresha ab’indi miryango.”
Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko uretse guhana abacuruzi bazafatirwa muri ibi bikorwa, n’ababyeyi bagomba kwita ku bana babo bakabakurikirana bakamenya ko bagiye ku ishuri.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko gahunda yo gusubiza abana mu ishuri ikomeje muri aka Karere.
RADIOTV10