Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa 558 zirekurwa ahibereye

radiotv10by radiotv10
20/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Burundi: Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa 558 zirekurwa ahibereye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa 558, zisohoka muri Gereza yo mu Ntara ya Rutana ahibereye, anaziha ubutumwa bureba n’Abarundi bose, yagaragarije icyatuma mu Gihugu cyabo hatagira uwongera gufungwa.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024 aho izi mfungwa zarekuwe na Gereza Nkuru iherereye mu Ntara ya Rutana, zinahabwa ibyangombwa bigaragaza ko zibabariwe.

Mu ijambo rye, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bushobora kuba Igihugu cy’abantu bazira icyaha, ku buryo nta n’uwakongera gufungwa.

Ati “Kugira ngo bishoboke, ni uko mbere na mbere tugomba kubaha amategeko, yaba amategeko y’Imana, amategeko y’Igihugu, hari n’amategeko kamere tuvukana.”

Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje avuga ko yifuza ko u Burundi buba Igihugu cy’abantu bahorana akanyamuneza, kandi bishimye.

Ati “Kugira ngo twishime, ni uko nta nzara tuba dufite, nta nzigo. Mu Gihugu uvuga ko abantu bifite, iyo umuntu avuga ko yifite, ugasanga Abarundi bose barifite, bigenda neza cyane.

Njye ndifuza ko u Burundi aba ari Igihugu cy’abantu bafite akanyamuneza. Ibyo nta handi bizava atari ugukura amaboko mu mifuka tukareka ibiturangaza, tugakora.”

Perezida Ndayishimiye yasoje ijambo rye yifuriza izi mfungwa zarekuwe kuzakirwa neza n’imiryango yabo, kandi zikagaragaza ko zahindutse koko zigarutse mu muryango mugari zifite imigambi mishya n’imyitwarire itagira aho izahurira n’icyaha.

Izi mfungwa zishimiye kubabarirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 3 =

Previous Post

Rubavu: Bahishuye imbogamizi yazamutse byihuse babona ifitanye isano n’intambara yo muri Congo

Next Post

‘Couple’ y’abanyamakuru bafite amazina azwi mu Rwanda igiye kwibaruka

Related Posts

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

by radiotv10
30/12/2025
0

Abayobozi bakuru b’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zaryo, Gen Sultani...

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

by radiotv10
30/12/2025
0

Maj Gen Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, yibukije abagize iri huriro ko batagomba kumva ko intambara yo kurandura...

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

by radiotv10
29/12/2025
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwitandukanyije n'amagambo ya Major General Sylvain Ekenge Bomusa Efomi wari...

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

by radiotv10
29/12/2025
0

The High Command of the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC) has distanced itself from the hate...

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

by radiotv10
29/12/2025
0

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Maj Gen Sylvain Ekenge wari Umuvugizi w'Igisirikare cy'iki Gihugu-FARDC, yahagaritswe...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe
IBYAMAMARE

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

by radiotv10
30/12/2025
0

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

30/12/2025
Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Couple’ y’abanyamakuru bafite amazina azwi mu Rwanda igiye kwibaruka

'Couple' y'abanyamakuru bafite amazina azwi mu Rwanda igiye kwibaruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.