Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yihanganishije abakomerekeye mu gitero yise icy’iterabwoba cyagabwe ahahoze isoko, yizeza ko ababikoze bazafatwa bagakanirwa urubakwiye. Ni nyuma y’uko habayeho iturika ry’ibisasu bya Grenade bivugwa byahitanye abantu batatu.
Ni igitero cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Burundi.
Ikinyamakuru SOS Medias Burundi, mu makuru cyabanje gutanga mu ma saa moya z’ijoro, cyavuze ko “igisasu cya Grenade kimaze guturikira muri parking yo mu Mujyi rwagati i Bujumbura mu masaha ya kare y’umugoroba. Abo cyahitanye ntibaramenyekana. Abantu bakwiriye imishwaro kimwe n’imodoka.”
Iki gitangazamakuru cyavuze ko nyuma y’iturika ry’iki gisasu, abantu bari muri uyu Mujyi wa Bujumbura, bagize ubwoba, ndetse Polisi ikaba yari yahise itangira gusaka muri aka gace cyaturikiyemo.
Kiti “Nibura abantu batatu bahasize ubuzima abandi 14 bakomerekera muri iri turika rya grenade ryabaye mu masaha ya kare y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.”
Bamwe mu bari muri aka gace, bavuze ko imodoka nyinshi za Polisi zazengurukaga mu mujyi rwagati no mu mihanda itandukanye mu mukwabu wo guhiga abakekwaho guturitsa icyo gisasu.
Nyuma y’amasaha macye, iki gitangazamakuru cyatangaje ko “indi grenade imaze guturikira hafi y’ikigo cya polisi ishinzwe gucungira umutekano inzego, mu gace ka Ngagara.”
Nyuma y’ibi bitero, Perezida w’u Burundi yagize icyo avuga, mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Twihanganishije byimazeyo abakomerekeye mu gitero cy’iterabwoba kimaze kubera ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura.”
Perezida Ndayishimiye kandi yaboneyeho guhumuriza Abarundi, ndetse abizeza ko abari inyuma y’ibi bikorwa by’ibitero, bazafatwa bakabiryozwa.
RADIOTV10