Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa

radiotv10by radiotv10
28/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umupolisi mu Gipolisi cy’u Burundi bikekwa ko yari yasinze, yarashe urufaya rw’amasasu mu kabari mu mujyi rwagati wa Ngozi, yica abaturage batatu nyuma yuko yari yabanje guteza akaduruvayo ashaka kunywa inzoga z’abandi, bakamwima.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo uyu mupolisi witwa Ndayisenga Déo, yarasaga mu cyico aba bantu batatu ku bushake, nkuko ubuyobozi bw’intara ya Ngozi bwabitangaje.

Ababonye ibi biba bahamirije ikinyamakuru SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru ko uyu mupolisi yabanje guterana amagambo n’abari muri ako kabari ashaka kunywa inzoga ku ngufu atishyura, ni ko kwitakuma abamishamo amasasu batatu bahasiga ubuzima.

Umwe yagize ati “Umupolisi yahagurutse aho yari yicaye anywera, aragenda abatura icupa ry’undi mukiliya atangira kumunywera inzoga ku ngufu. Imirwano yahise itangira ubwo uyu mupolisi atangira kurwana n’abaseriveri, nik o kubarasamo yica umugore umwe, n’umusore umwe mu barimo bamufata bamubuza kunywa inzoga y’abandi.”

Yari ari aho mukabari ari we mupolisi umwe rukumbi, yambaye imyenda y’akazi afite n’imbunda nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga.

Nyuma yo gukora ayo marorerwa, uyu mupolisi yahise atangira gucika ariko abandi bamuvugiriza induru, n’igihunga cyinshi arasa andi masasu yavuyemo ayayobye afata umuntu wa gatatu wari waje kwinywera agacupa muri ako kabari, ajyanwa ku bitaro biri hafi aho, ari naho yaje kugwa.

Ubuyobozi bw’Intara ya Ngozi bwemeje aya makuru, bushimangira ko nyuma yo guhitana aba baturage uyu mupolisi yahise aburirwa irengero, ariko ibikorwa byo kumushakisha bigikomeje.

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Ngozi baganiriye na SOS Media Burundi, bavuze ko uyu mupolisi asanzwe afite imyitwarire idahwitse, kuko yajyaga anahutaza abo asanze mu nzira nta kosa bakoze.

Umukozi w’umuryango utari uwa Leta ufite icyicaro muri Ngozi, yagize ati “agomba gutabwa muri yombi akaryozwa ibyo yakoze kandi akabihanirwa by’intangarugero ku bw’imyitwarire ye idahwitse. Ikindi kandi, abapolisi bakuru bakwiye kugarurwa mu murongo bakigishwa kandi bagahabwa amahugurwa menshi ashoboka ku bunyamwuga, kuko imyitwarire yabo iragayitse rwose. Kandi si uyu Déo wenyine ni benshi bameze nka we.”

Uyu mupolisi witwa Déo Ndayisenga, asanzwe ari umwofisiye ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ibidukikije ku rwego rw’Intara ya Ngozi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Tshisekedi byamukomeranye nyuma yo kugaragaza ko yifuza ko Itegeko Nshinga rya Congo rihinduka

Next Post

Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

Hamenyekanye ahaturutse icyorezo cya Marburg cyujuje ukwezi kigaragaye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.