Umupolisi mu Gipolisi cy’u Burundi bikekwa ko yari yasinze, yarashe urufaya rw’amasasu mu kabari mu mujyi rwagati wa Ngozi, yica abaturage batatu nyuma yuko yari yabanje guteza akaduruvayo ashaka kunywa inzoga z’abandi, bakamwima.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo uyu mupolisi witwa Ndayisenga Déo, yarasaga mu cyico aba bantu batatu ku bushake, nkuko ubuyobozi bw’intara ya Ngozi bwabitangaje.
Ababonye ibi biba bahamirije ikinyamakuru SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru ko uyu mupolisi yabanje guterana amagambo n’abari muri ako kabari ashaka kunywa inzoga ku ngufu atishyura, ni ko kwitakuma abamishamo amasasu batatu bahasiga ubuzima.
Umwe yagize ati “Umupolisi yahagurutse aho yari yicaye anywera, aragenda abatura icupa ry’undi mukiliya atangira kumunywera inzoga ku ngufu. Imirwano yahise itangira ubwo uyu mupolisi atangira kurwana n’abaseriveri, nik o kubarasamo yica umugore umwe, n’umusore umwe mu barimo bamufata bamubuza kunywa inzoga y’abandi.”
Yari ari aho mukabari ari we mupolisi umwe rukumbi, yambaye imyenda y’akazi afite n’imbunda nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga.
Nyuma yo gukora ayo marorerwa, uyu mupolisi yahise atangira gucika ariko abandi bamuvugiriza induru, n’igihunga cyinshi arasa andi masasu yavuyemo ayayobye afata umuntu wa gatatu wari waje kwinywera agacupa muri ako kabari, ajyanwa ku bitaro biri hafi aho, ari naho yaje kugwa.
Ubuyobozi bw’Intara ya Ngozi bwemeje aya makuru, bushimangira ko nyuma yo guhitana aba baturage uyu mupolisi yahise aburirwa irengero, ariko ibikorwa byo kumushakisha bigikomeje.
Bamwe mu baturage mu mujyi wa Ngozi baganiriye na SOS Media Burundi, bavuze ko uyu mupolisi asanzwe afite imyitwarire idahwitse, kuko yajyaga anahutaza abo asanze mu nzira nta kosa bakoze.
Umukozi w’umuryango utari uwa Leta ufite icyicaro muri Ngozi, yagize ati “agomba gutabwa muri yombi akaryozwa ibyo yakoze kandi akabihanirwa by’intangarugero ku bw’imyitwarire ye idahwitse. Ikindi kandi, abapolisi bakuru bakwiye kugarurwa mu murongo bakigishwa kandi bagahabwa amahugurwa menshi ashoboka ku bunyamwuga, kuko imyitwarire yabo iragayitse rwose. Kandi si uyu Déo wenyine ni benshi bameze nka we.”
Uyu mupolisi witwa Déo Ndayisenga, asanzwe ari umwofisiye ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ibidukikije ku rwego rw’Intara ya Ngozi.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10