Abimuwe muri Kangondo na Kibiraro bagatuzwa mu Busanza bongeye gusaba ababishinzwe gukurikirana impamvu isoko bemerewe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihuhu rikomeje kudindira kuzura.
Ubwo Radio TV10 yageraga aho iri soko ryari ryatangiye kubakwa mu kagari ka Karama mu murenge wa Kanombe yasanze iri soko ritaruzura.
Ni inyubako bigaragara ko hari imirimo itari micye imaze gukorwa icyakora ubwo twahageraga twasanze hari umukozi umwe gusa wacukuranga igisa n’umugende uyobora amazi.
Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu baganiriye na RadioTV10 bavuze ko batazi impamvu iri soko rituzura mu gihe ngo mu kwezi kwa Gatanu ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwari bwiyemeje ko kwari kurangira barishyikirijwe.
Umuturage umwe yagize ati”Mu kwezi kwa Gatanu ubwo Minisitiri yadusuraga umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko mu minsi cumi n’itanu twari kuba dufite isoko none amezi ashize ni menshi, turasaba ababishinzwe ko badufasha ntirikomeze kudindira”
Undi yagize ati”Kubera ko tudafite isoko ibi ducururiza mu rugo nta kamaro bifite kandi bari baritangiye nyuma barahagarara turasaba ko barikomeza rikuzura.”
RadioTV10 yavuganye na Uwera Ana umunyamabanaganshingwabikorwa w’akagari ka Karama mu murenge wa Kanombe aho uyu mudugudu wubatse ukurikirana umunsi ku wundi imibereho y’aba baturage, adutangariza ko kuba iri soko ritaruzuye mu gihe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwari bwihaye ngo byatewe n’uko muri ibi bihe hagiye habaho ihagarara ry’ibikorwa bitandukanye kubera icyorezo cya COVID-19.
Ati”Nibyo koko igihe igihe bari batanze cyararenze ariko byatewe n’uko hakunze kubaho guma mu rugo abakozi bagahagarara ariko twizeye ko aho imirimo igeze hatagize ikindi kibazo kiba mu kwa cyenda ryaba rirangiye”
Byitezwe ko mu gihe iri soko rizaba ryuzuye rizifashishwa by’umwihariko n’imiryango isaga igihumbi izaba ituye muri uyu mudugudu ukomeje kwagurwa.
Inkuru ya Ntakirutimana Pacifique/RadioTV10 Rwanda