Mu minsi micye ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho ya Hon Bamporiki Edouard avuga ko yemeye kuba ‘Idebe’ ry’umukinnyikazi wa Film wari umugabiye Inka, yanavuzweho byinshi, gusa nyiri ubwite we yirinze kugira icyo abivugaho ubu akaba avuga ko atishimiye kuba iyi video yaragiye hanze.
Mu byumweru bibiri bishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agararagamo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard atangaza ko yemeye kwakira Inka yari agabiwe n’umukinnyikazi wa Film witwa Isimbi Alliance.
Muri aya mashusho, Bamporiki avugamo “Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye inka ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”
Ni amashusho yavugishije benshi bamwe bagaya uyu umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda watangaje ko ari Idebe mu gihe iyi nyito mu gihe cy’ubu ifite igisobanuro kitari cyiza.
Gusa bamwe mu bazi iby’umuco n’amateka by’u Rwanda bavuga ko kimwe mu bisobanuro by’Idebe, gihuye n’icyatanzwe na Bamporiki Edouard muri ariya mashusho.
Bamporiki utarigeze agira byinshi avuga ku byamutangajweho, mu kiganiro yagiranye n’imwe muri YouTube Channel, yongeye gusubiramo igisobanuro cy’Idebe yavugiye muri ariya mashusho.
Ati “Uriya mwana ninakira Inka ye igataha mu zanjye kandi ikaza tutarabona ijambo rikwiye, ijambo rijyanye no kuba umwana w’umukobwa yahaye Inka umuntu mukuru Inka uko byakwitwa, abakuru bagakomeza kumpanura ko twabyita uko kubera ko Inka ntirataha.”
Gusa Bamporiki yavuze ko ubwo inka y’uriya mukobwa izaba itashye, ashobora kuzaba Umugaragu aho kuba Idebe.
Ati “Abantu baremeje bati ‘uri umugaragu’ ariko icyo nemera cyo uriya mwana abaye ari nk’umutwara nka Meya cyangwa umugore w’Umukuru w’Igihugu, sinakwirirwa njya gushakisha. Najya nirahira ko ndi Idebe rye ariko ntabwo nakwirahira ko ndi Idebe ry’umwana kuko turi mu bucurabwenge, turimo turashaka ijambo ribereye.”
Avuga ko atishimiye kujya hanze kw’ariya mashusho dore ko n’igikorwa nyirizina ubwacyo cyo kugabirwa kitaruzura ngo Inka yahawe ibe yaratashye.
Ati “Ni na ho navugiye ko habaye ikosa. Ikosa rinakomeye cyane ni uburyo byagiye hanze kandi byari ibintu ubona bikiri mu ruganda.”
Amateka n’umuco bitwereka ko ubundi nta musore cyangwa inkumi utunga Inka akiri mu rugo rw’ababyeyi be bityo ko nta n’uwo muri icyo cyiciro wabaga wemerewe kugaba ariko ko ashobora kubikora mu izina ry’umuryango.
RADIOTV10