Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere Bamporiki yavuze ku byo kuvuga ‘Idebe’ n’uburyo yakiriye isakazwa ry’iriya Video

radiotv10by radiotv10
20/01/2022
in MU RWANDA
0
Bwa mbere Bamporiki yavuze ku byo kuvuga ‘Idebe’ n’uburyo yakiriye isakazwa ry’iriya Video
Share on FacebookShare on Twitter

Mu minsi micye ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho ya Hon Bamporiki Edouard avuga ko yemeye kuba ‘Idebe’ ry’umukinnyikazi wa Film wari umugabiye Inka, yanavuzweho byinshi, gusa nyiri ubwite we yirinze kugira icyo abivugaho ubu akaba avuga ko atishimiye kuba iyi video yaragiye hanze.

Mu byumweru bibiri bishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agararagamo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard atangaza ko yemeye kwakira Inka yari agabiwe n’umukinnyikazi wa Film witwa Isimbi Alliance.

Muri aya mashusho, Bamporiki avugamo “Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye inka ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

Ni amashusho yavugishije benshi bamwe bagaya uyu umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda watangaje ko ari Idebe mu gihe iyi nyito mu gihe cy’ubu ifite igisobanuro kitari cyiza.

Gusa bamwe mu bazi iby’umuco n’amateka by’u Rwanda bavuga ko kimwe mu bisobanuro by’Idebe, gihuye n’icyatanzwe na Bamporiki Edouard muri ariya mashusho.

Bamporiki utarigeze agira byinshi avuga ku byamutangajweho, mu kiganiro yagiranye n’imwe muri YouTube Channel, yongeye gusubiramo igisobanuro cy’Idebe yavugiye muri ariya mashusho.

Ati “Uriya mwana ninakira Inka ye igataha mu zanjye kandi ikaza tutarabona ijambo rikwiye, ijambo rijyanye no kuba umwana w’umukobwa yahaye Inka umuntu mukuru Inka uko byakwitwa, abakuru bagakomeza kumpanura ko twabyita uko kubera ko Inka ntirataha.”

Gusa Bamporiki yavuze ko ubwo inka y’uriya mukobwa izaba itashye, ashobora kuzaba Umugaragu aho kuba Idebe.

Ati “Abantu baremeje bati ‘uri umugaragu’ ariko icyo nemera cyo uriya mwana abaye ari nk’umutwara nka Meya cyangwa umugore w’Umukuru w’Igihugu, sinakwirirwa njya gushakisha. Najya nirahira ko ndi Idebe rye ariko ntabwo nakwirahira ko ndi Idebe ry’umwana kuko turi mu bucurabwenge, turimo turashaka ijambo ribereye.”

Avuga ko atishimiye kujya hanze kw’ariya mashusho dore ko n’igikorwa nyirizina ubwacyo cyo kugabirwa kitaruzura ngo Inka yahawe ibe yaratashye.

Ati “Ni na ho navugiye ko habaye ikosa. Ikosa rinakomeye cyane ni uburyo byagiye hanze kandi byari ibintu ubona bikiri mu ruganda.”

Amateka n’umuco bitwereka ko ubundi nta musore cyangwa inkumi utunga Inka akiri mu rugo rw’ababyeyi be bityo ko nta n’uwo muri icyo cyiciro wabaga wemerewe kugaba ariko ko ashobora kubikora mu izina ry’umuryango.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Musanze: Uko inzoka zajyaga kuvumba mu bukwe rimwe zikaza gutuma umugeni n’umukwe bapfa

Next Post

Minisitiri Gatabazi yaruriye abanyeshuri ubundi barasangira ashimirwa gutanga urugero rwiza

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri Gatabazi yaruriye abanyeshuri ubundi barasangira ashimirwa gutanga urugero rwiza

Minisitiri Gatabazi yaruriye abanyeshuri ubundi barasangira ashimirwa gutanga urugero rwiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.