Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Bwa mbere irushanwa ry’imikino y’abanyeshuri muri EAC ryafunguwe na Perezida w’Igihugu

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in SIPORO
0
Bwa mbere irushanwa ry’imikino y’abanyeshuri muri EAC ryafunguwe na Perezida w’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yafunguye imikino ihuza ibigo by’amashuri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba izwi nka FEASSA, aba Umukuru w’Igihugu wa mbere utangije iyi mikino mu mateka yayo ibaye ku nshuro ya 21.

Ni imikino yafunguwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024 mu gikorwa cyarabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bukedea Sports Park muri Uganda.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ubwo yatangizaga iyi mikino, yavuze ko ashimira byimazeyo Ibihugu byitabiriye iyi mikino, avuga iba igamije gukomeza guhuza abagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wa wa FEASSSA, Justus Mugisha, yashimiye Perezida Museveni ko yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ufunguye ku mugaragaro iyi mikino mu mateka yayo.

Iyi mikino iri kuba ku nshuro yayo ya 21, ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda yayakiriye.

Mu banyeshuri 3526 bayitabiriye, harimo 162 bo mu Rwanda bazahatana muri siporo umunani ari zo Handball, Basketball, Basketball 3×3, Volleyball, Umupira w’amaguru, Rugby, Netball n’Imikino Ngororamubiri.

Perezida Museveni yafunguye iyi mikino ya FEASSA

Perezida w’Inteko ya Uganda, Anita Among na we yari ahari

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 8 =

Previous Post

Muri muzika nyarwanda havutse itsinda risa n’irisanzwe riwuzwimo

Next Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi

Related Posts

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi

Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.