Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwemeje ko Protais Mpiranya wari mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside washakishwaga, yapfuye muri 2006.
Itangazo ryasohowe na IRMCT ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, rivuga ko uyu mugabo uri mu ba ruharwa bakekwagaho uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye, ubu akaba atakiri mu bagomba kuburanishwa n’uru rwego.
Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yatangiye avuga ko gucira urubanza Protais Mpiranya byari kuba biri mu ntambwe nziza yo guha ubutabera abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ati “Ku barokotse ibyaha yakoze, Mpiranya yari umwe mu bashakishwaga bakomeye, uwari umuyobozi w’urwego rwarindaga Perezida mu gihe cya Jenoside akaba n’umukomanda wo ku rwego rwo hejuru wa FDLR.”
Serge Brammertz yakomeje avuga ko kwemeza urupfu rwa Protais Mpiranya bisobanuye ko gukomeza kumukurikirana bihagaze.
Uyu Mushinjacyaha wa IRMCT yakomeje avuga ko mu myaka ishize, ibiro bye byakomeje gushakisha aba ba ruharwa aho ubu ruri kuburana urubanza ruregwamo Kabuga Felicien.
Protais Mpiranya yatangiye gukurikiranwa na ICTR muri 2000, biza gutangazwa ku mugaragaro muri 2002, akaba yari akurikiranyweho ibyaha umunani birimo bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha by’ubwicani nk’ibyibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara.
Iperereza ryakozwe, ryagaragaje ko Mpiranya yapfute tariki 05 Gicurasi 2006 aho yapfiriye i Harare muri Zimbabwe, gusa bikaba byari bigikurikiranwa kugira ngo byemezwe kuko hari abatangaza ko abantu nk’aba bapfuye bagamije kuyobya ubutabera.
Nyuma y’uko ICTR itangaje ko iri gushakisha uyu Mpiranya, yahungiye muri Zimbabwe muri 2002 aho yabaga kugeza ahapfiriye muri 2006.
RADIOTV10