Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byamenyekanye ko Protais Mpiranya washakishwaga cyane amaze imyaka 16 yarapfuye

radiotv10by radiotv10
12/05/2022
in MU RWANDA
0
Byamenyekanye ko Protais Mpiranya washakishwaga cyane amaze imyaka 16 yarapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwemeje ko Protais Mpiranya wari mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside washakishwaga, yapfuye muri 2006.

Itangazo ryasohowe na IRMCT ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, rivuga ko uyu mugabo uri mu ba ruharwa bakekwagaho uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye, ubu akaba atakiri mu bagomba kuburanishwa n’uru rwego.

Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yatangiye avuga ko gucira urubanza Protais Mpiranya byari kuba biri mu ntambwe nziza yo guha ubutabera abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Ku barokotse ibyaha yakoze, Mpiranya yari umwe mu bashakishwaga bakomeye, uwari umuyobozi w’urwego rwarindaga Perezida mu gihe cya Jenoside akaba n’umukomanda wo ku rwego rwo hejuru wa FDLR.”

Serge Brammertz yakomeje avuga ko kwemeza urupfu rwa Protais Mpiranya bisobanuye ko gukomeza kumukurikirana bihagaze.

Uyu Mushinjacyaha wa IRMCT yakomeje avuga ko mu myaka ishize, ibiro bye byakomeje gushakisha aba ba ruharwa aho ubu ruri kuburana urubanza ruregwamo Kabuga Felicien.

Protais Mpiranya yatangiye gukurikiranwa na ICTR muri 2000, biza gutangazwa ku mugaragaro muri 2002, akaba yari akurikiranyweho ibyaha umunani birimo bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha by’ubwicani nk’ibyibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Iperereza ryakozwe, ryagaragaje ko Mpiranya yapfute tariki 05 Gicurasi 2006 aho yapfiriye i Harare muri Zimbabwe, gusa bikaba byari bigikurikiranwa kugira ngo byemezwe kuko hari abatangaza ko abantu nk’aba bapfuye bagamije kuyobya ubutabera.

Nyuma y’uko ICTR itangaje ko iri gushakisha uyu Mpiranya, yahungiye muri Zimbabwe muri 2002 aho yabaga kugeza ahapfiriye muri 2006.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 14 =

Previous Post

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 87 yaguye mu cyobo cy’umuturanyi yari yasuye amushyiriye 100Frw

Next Post

UPDF na RDF bakomeje guhamya ubumwe: Muhoozi yakiriye Nyakarundi ushinzwe iperereza

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDF na RDF bakomeje guhamya ubumwe: Muhoozi yakiriye Nyakarundi ushinzwe iperereza

UPDF na RDF bakomeje guhamya ubumwe: Muhoozi yakiriye Nyakarundi ushinzwe iperereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.