Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin byarangiye atitabiriye biganiro by’amahoro, byagomba kumuhuza na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ahubwo yohereza intumwa ze, ibintu byarakaje Zelensky wari wamaze kugera Instabul muri Turkey.
Ku wa Kane 15 Gicurasi 2025 Perezida Zelensky yari yatangaje ko yiteguye guhura na mugenzi we Putin ariko aza gutungurwa akimara kumva ko agiye kohereza intumwa zo kumuhagaririra, bituma na we avuga ko atari bubyitabire, birangira na we yohereje intumwa ze, ndetse avuga ko ibyo Putin yakoze byagaragaje ko adashaka amahoro.
Ibyo biganiro byahise byimurirwa kuri uyu wa Gatanu, aho intumwa z’Ibihugu byombi ari zo ziri bwitabire ibiganiro bigamije agahenge byatangajwe nk’ibya mbere bihuje ibi Bihugu byombi bimaze imyaka irenga itatu mu mirwano.
Icyakora Ibitangazamakuru bitandukanye birimo Al Jazeera byatangaje ko amahirwe yuko biri butange umusaruro akomeje kuyoyoka, nyuma yuko kuri uyu wa Kane Trump atangaje ko ibyo biganiro ntacyo bishobora kugeraho, mu gihe hataraba ibiganiro hagati ye na Perezida Putin w’u Burusiya, ndetse ko ateganya guhura na we vuba bishoboka, igihe cyose bazaba bamaze gutegura iyo nama.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10