Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byasaba ko Itegeko Nshingo ryongera guhindurwa- Dr.Habineza yavuze ku byatangajwe na Kagame

radiotv10by radiotv10
11/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Byasaba ko Itegeko Nshingo ryongera guhindurwa- Dr.Habineza yavuze ku byatangajwe na Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Dr Frank Habineza wahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 agatsindwa agize amajwi 0,48%, yagize icyo avuga ku biherutse gutangazwa na Perezida Paul Kagame ko yazaniyamamaza mu yindi myaka 20 iri imbere, avuga ko byasaba ko Itegeko Nshinga ryongera guhindurwa.

Mu cyumweru twaraye Dusoje Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24, yabajijwe niba aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, asubiza agira ati “Nzareba ko nakwiyamamaza mu yindi myaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho.”

Perezida Paul Kagame yatsinze amatora ya 2017 ku majwi 98,78%, yari yiyamaje muri iyi manda nyuma yuko byari byasabwe n’Abanyarwanda bagahindura itegeko Nshinga kuko iryari ririho ryamuzitiraga dore ko yari asoje manda ze ebyiri zirimo iyo yatsizemo amatora muri 2003 n’iya 2010.

Muri iki kiganiro yagiranye na France 24, Perezida Paul Kagame ubu wemerewe kwiyamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu, yavuze ko amatora aba ari amahitamo y’Abaturage.

Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bakwifuza ko bashaka gukomeza kuyoborwa n’ubayoboye cyangwa bakaba bakwifuza undi, byose azabyemera kuko ari bo bafite ubwo bubasha.

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DPGR/Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza waniyamamaje mu matora ya 2017 agatsindwa afite amajwi 0,48%, yavuze ko ibyatangajwe n’Umukuru w’u Rwanda ko yazaniyamamaza mu yindi myaka 20, atabyemererwa  n’itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ubu.

Dr Frank Habineza usanzwe ari n’Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rugendera magingo aya, ritemerera Perezida Kagame kuba yakongera kuyobora u Rwanda mu yindi myaka 20.

Ati “Ati niba yumva ko yakongera kwiyamamaza mu myaka 20 icyo bivuze bisaba guhindura Itegeko Nshinga ariko Itegeko Nshinga ntabwo rimwemerera kwiyamamaza imyaka 10.”

Avuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera Perezida Paul Kagame kuziyamaza mu zindi manda ebyiri z’imyaka itanu [buri imwe] mu gihe azaba arangije iyi y’imyaka irindwi.

Ati “Niba we yumva ko ashaka kwiyamamaza kuyobora indi myaka 20 ubwo bizasaba ko itegeko Nshinga rihinduka.”

Muri kiriya kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na France 24, yanagarutse ku banenga u Rwanda kutubahiriza ihame rya Demokarasi mu matora, avuga ko muri abo bose babivuga nta n’umwe ujya agaragaza ko atanyuze mu mucyo cyangwa mu bwisanzure.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − thirteen =

Previous Post

Hamenyekanye ikindi cyemezo cyafatiwe Umushinwa wakatiwe imyaka 20 kubera iyicarubozo yakoreye Abanyarwanda

Next Post

Umuyobozi wa Polisi ya Somalia ati “Dukeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda”

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wa Polisi ya Somalia ati “Dukeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda”

Umuyobozi wa Polisi ya Somalia ati “Dukeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.