Harabura igihe kitagera ku kwezi ngo ibihembo bya Nyafurika muri muzika bya Trace Awards bitangirwe mu Rwanda ari na ho ha mbere bizaba bitangiriye. Tumenye bimwe mu by’ingenzi kuri ibi ibihembo, nko kuba bizamanura abahanzi b’ibirangirire 50.
1.Hazaririmba abahanzi barenga 50
Ubwo Trace yatangazaga urutonde rw’abahanzi bakwiye kwitegurwa mu birori by’itangwa ry’ibi bihembo, hamenyekanye amwe mu mazina y’aba bahanzi.
Icyakora ubwo umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez yaganira n’itangazamakuru, yahishuye ko bitegura kwakira abahanzi barenga 50 ku ku rubyiniro mu Rwanda.
2.Abarenga 300 bazaza mu Rwanda
Mu kinganiro n’itangazamakuru, Olivier Laouchez yavuze ko usibye no kuba abanzi bazaba ari benshi, u Rwanda rukwiye no kwitegura kwakira abashyitsi barenga 300 bazaba bazanywe n’ibi bihembo.
Yagize ati “Abarenga 300 ni bo batwitegura kwakira mu gihe hazaba hatangwa ibi bihembo.”
3.Icyiciro cyihariye ku bahanzi Nyarwanda
Mu rwego rwo guha agaciro u Rwanda nk’Igihugu cyakiriye ibi bihembo, rwahawe icyiciro cyihariye muri ibi bihembo, aho umuhanzi uzahiga bagenzi be bane, azahembwa kimwe n’abandi bazaba batsinze mu bindi byiciro.
Iki cyciro cyihariye cy’abahanzi Nyarwanda, kirimo Bwiza, Ariel Wayz, Chriss Eazy, Kenny Sol ndetse na Bruce Melodie.
4.Indirimbo yakozwe n’Umunyarwanda ishobora gutungurana
Ubwo hatangazwaga urutonde rw’abahatanye mu bihembo bya Trace Awards, hagaragayemo icyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka, kirimo iyitwa ‘Buka BaIi Nada’ y’umuhanzikazi usanzwe aba muri Portugal uzwi nka Soraia Ramos.
Iyi ndirimbo yakozwe n’umusore w’Umunyarwandaka Muhisha Rubinson uzwi nka Element Elee ukomeje kwigaragaza mu ruhando rwo gutunganya indirimbo, dore ko indirimbo yose arambitseho intoki, isamirwa hejuru.
5.Hateganyijwe iserukiramuco ry’iminsi itatu
Nk’uko Trace ibitangaza, kuva tariki 20 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2023, hazatangizwa iserukiramuco ryiswe ‘Trace Festival’ rizamurikirwamo byinshi birimo ibihangano by’umuziki, imideri, imitekere gakondo ndetse n’ibindi byinshi.
6.Hashowe arenga miliyoni 10
Ubwo yabazwaga n’Umunyamakuru wa RADIOTV10, ku mubare w’amafaranga baba barashoye mu gutegura ibi bihembo, umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez yirinze kuvuga umubare nyawo icyakora avuga ko ubariye hamwe agaciro ka Trace Awards n’iri serukiramuco, karenga Miliyoni 10 z’Amadolari (arenga miliyari 10 Frw).
Yagize ati “Ntabwo nahita mvuga umubare nyirizina, ariko ubariyemo no kuzana abahanzi, n’azagenda ku itangazamakuru n’ibindi, yarenga gato miliyoni 10 z’Amadolari.”
7.Nta kiguzi cyahawe abahanzi bazitabira
Ku bijyanye no kwishyura abahanzi bazaza mu Rwanda, Olivier Laouchez avuga ko nta mafaranga bigeza baha abahanzi bazaza, icyakora bazabafashwa mu bizakenerwa byose. Ati “Nta mafaranga twabishyuye oya Ntayo.”
Ibihembo bya Trace, biteganyijwe gutangirwa mu Rwanda tariki 22 Ukwakira 2023, bikazabanzirizwa n’isurukiramuco rizabera Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10