Mu minsi ishize yatambukije ubutumwa buvuga ko asezeye mu Gisirikare, nyuma biza kuvugwa ko habayeho kwibeshya ku bagenzura imbuga nkoranyambaga ze. Gen Muhoozi Kainerugaba witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 48, ubu konti ye kuri Twitter ntiriho.
Ushatse kujya kuri konti y’uyu musirikare ukomeye muri Uganda, bamubwira ko iyi konti itabaho (This account doesn’t exist).
Byashyize benshi mu rujijo niba ari umwanzuro wa Twitter yasibye iyi konti mu buryo bwa burundu cyangwa ari nyiri ubwite ubwe wifatiye icyo cyemezo cyo kuyikiraho.
Ibi byabaye kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, aho ugiye kuri iyi konti yakurikirwaga n’abantu barenga ibihumbi 543, hazaho ubutumwa bugira buti “Iyi konti ntibaho.”
Gusa bimwe mu binyamakuru bikorera muri Uganda, bitangaza ko Gen Muhoozi ubwe ari we wafashe icyemezo cyo gukuraho iyi konti ku mpamvu zitasobanuwe.
Ni ukuyihagarika by’agahe gato cyangwa ni burundu?
Urubuga rwa Twitter rusanzwe rugira amabwiriza y’imikoresheze yarwo, rujya rutanga ibihano ku bayarenzeho nko mu gihe bakwirakwije ubutumwa bushobora gutanga inyigisho mbi nk’ubuhezanguni cyangwa izindi ngengabitekerezo zitaboneye.
Bimwe muri ibyo bihano, harimo guhagarika by’igihe gito konti y’uwo muntu cyangwa kuyikuraho burundu.
Ubusanzwe iyo Konti ya Twitter yabaye ihagaritswe by’igihe runaka, ugiye kuri iyo konti bamubwira ko konti yabaye ihagaritswe ahaba handitse “Account suspended.”
Nanone kandi Twitter ivuga ko umuntu ku bushake bwe ashobora kuba akuyeho konti ye mu gihe abishaka ndetse ko iyo abantu bagiye kuri konti ye haba handitse “This account doesn’t exist” ari na byo biri kwiyandika ku bari kujya kuri konti ya Muhoozi.
Twitter kandi ivuga ko nanone ubutumwa nk’ubu bugaragara kuri konti yahagaritswe burundu mu gihe uru rubuga ruba rwafashe umwanzuro wa nyuma utihanganirwa.
Kuvaho kwa konti ya Twitter ya Muhoozi byazamuye impaka ndende mu Banya-Uganda bakunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga aho ubu benshi ari yo ngingo bari kuvugaho.
Bamwe bari kwibaza icyabaye kugira ngo konti y’uyu mugabo ibe yavuyeho, mu gihe abamushyigikiye bari kuvuga ko niba ari na Twitter yafashe icyo cyemezo, bitazababuza kumushyigikira.
Gen Muhoozi ukunze gukoresha urubuga rwa Twitter dore ko byari binagoye kurara atagize ubutumwa ashyira kuri Twitter, iyi konti ye ivuyeho mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo yizihize isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48 izaba tariki 24 Mata 2022.
Mu minsi ishize yari aherutse gukora urutonde rw’abantu 30 bari gutegura ibirori by’iyi sabukuru ye.
Muhoozi wari umaze iminsi anagaruka kuri Perezida Pauk Kagame yita Se wabo, yari yanavuze ko we na Perezida Uhuru Kenyatta badashobora kubura mu bantu azatumira muri iyi sabukuru.
RADIOTV10