Oscar Pistorius wabaye rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu bafite ubumuga, wahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we, yavuye muri gereza nyuma y’imyaka 9 yari amaze afunze.
Ni amakuru yemejwe n’urwego rw’amagereza muri Afurika y’Epfo mu itanagazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatanu rivuga ko Pistorius afungiwe mu rugo kugeza mu mpera za 2029.
Uyu mu mwaka wa 2013 ku munsi wiswe uw’abakundana (Saint Valentin) nibwo Pistorius yishe arashe umukobwa bakundanaga Reeva Steenkamp aho byavuzwe ko yamwitiranije n’umujura.
Yahamijwe ubwicanyi ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 13 n’amezi 5.
Nyina wa nyakwigendera yavuze ko kuba yafungwa cyangwa akarekurwa ntacyo byahindura ku rupfu rw’umukobwa we.
Itegeko ryo muri Afurika y’Epfo riteganya ko uwakoze icyaha nk’icyo, ashobora kumara 1/2 muri gereza ikindi hanze.
Nubwo yarekuwe ariko ngo abujijwe gukora ibintu byinshi birimo kuvugana n’itangazamakuru, kunywa ibisindisha.
Yategetswe kandi kugana abaganga b’indwara z’imitekerereze dore ko ngo atabasha kugenzura uburakari bwe ndetse n’ibindi.
Iki cyemezo ariko kandi nticyakiriwe neza n’abavuga ko baharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko umwicanyi nk’uwo adakwiye kujya muri rubanda ndetse ko nta n’ikigaragaza ko yagororotse ku byaha yahamijwe.
Hari n’abavuga ko bikwiye ko agaruka ngo yongere asubire muri sosiyete
Oscar Pistorius w’imyaka 37 y’amavuko ni Umunya-Afurika y’Epfo azwi cyane mu mikino y’abafite ubumuga aho yagiye aserukira icyo gihugu ndetse yatwaye imidali myinshi.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10