• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Byiringiro Lague mbere yo kurongora yabatijwe mu mazi magari

radiotv10by radiotv10
17/11/2021
in SIPORO
0
Byiringiro Lague mbere yo kurongora yabatijwe mu mazi magari
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu, Byiringiro Lague witegura kurushinga n’umukunzi we Uwase Kelia, mbere yo gukora ubukwe yabatijwe mu mazi magari mu idini bazasezeraniramo.

Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.

Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphi  Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club Nyarutarama.

Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020-2021.

Byiringiro Lague ubu ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri abiri ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

Yabatijwe mu mazi magari
Byiringiro Lague ubwo yasezeranaga
Bari bashyigikiwe n’inshuti n’imiryango

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =

Previous Post

Kigali: Bavuga ko igabanuka rya COVID rikwiye kujyana no kugabanya amande y’abarenga ku mabwiriza

Next Post

Wari uzi ko kwivuza nabi ‘Ikirimi’ bishobora gutera umuntu gutakaza ijwi burundu?

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Wari uzi ko kwivuza nabi ‘Ikirimi’ bishobora gutera umuntu gutakaza ijwi burundu?

Wari uzi ko kwivuza nabi ‘Ikirimi’ bishobora gutera umuntu gutakaza ijwi burundu?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.