Byiringiro Lague yahamije ko yatsinzwe igeragezwa yari yaragiyemo mu ikipe ya Neuchatel Xamax “Xamax FC” yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi. Biteganyijwe ko agaruka mu Rwanda bitarenze impera z’iki cyumweru turimo. Byiringiro yagiye mu Busuwisi avuye mu ikipe ya APR FC.
Byiringiro Lague wari umaze iminsi ku mugabane w’u Burayi yatangaje ko gahunda yari yamujyanye muri FC Xamax mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi bitakunze kuko yatsinzwe igeragezwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instragram, Byiringiro yemeje ko yatsinzwe igeragezwa kuko atabyaje umusaruro amahirwe yabonye.
Ati “Mwiriwe neza, mu by’ukuri ndagira ngo nkure abantu mu rujijo, numvise itangazamakuru batangaza ko APR FC yanyimye amahirwe yo gukina amezi atandatu ariko si ko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza. Bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.”
Yakomeje agira ati “Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro.”
Byiringiro Lague biteganyijwe ko agaruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane
Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.