Byiringiro Lague yasezeranye mu mategeko na Kelia Uwase-AMAFOTO

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byiringiro Lague rutahizamu w’ikipe y’igihugu na APR FC, yasezeranye mu mategeko na Kelia Uwase, umukobwa bari bamaze igihe bakundana.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa kane tariki 30 Nzeri 2021 nibwo Byiringiro Lague na Kelia Uwase bashyize ikiganza mu kirere bemera kuzabana akaramata bubahiriza amategeko ya Repubulika y’u Rwanda agenga abashakanye, umuhango wabereye mu biro by’umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Image

Byiringiro Lague amanika ikiganza ubwo yasezeranaga na Kelia Uwase

Byiringiro Lague w’imyaka 20 yageze muri APR FC mu mwaka wa 2018 avuye mu ikipe y’abato (Intare FC) ari nabwo yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 na 23 aza gutangira kwigaragaza mu ikipe nkuru mu 2020-2021 ubwo yanakinaga imikino ya nyuma ya TOTAL CHAN 2021 yabereye muri Cameron agafatanya na bagenzi be kugera muri ¼ cy’irangiza.

Image

Image

Byiringiro Lague & Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko

Image

Dusabe Diana (Ibumoso) mukuru wa Kelia Uwase (Iburyo) wari wabaherekeje ku murenge

Byiringiro Lague mu Busuwisi hamuguye neza, yamaze gusinya mu ikipe imaze imyaka 124 ibayeho, yiteguye kwandika amateka mashya(Amafoto) | IBYAMAMARE.com

Byiringiro Lague umukinnyi w’Amavubi Stars

Byiringiro Lague azamenya igihe azamara adakina nyuma y'ibyumweru bitatu – APR FC

Byiringiro Lague umukinnyi wa APR FC

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru