Inkangu y’umusozi waridutse kubera imvura nyinshi yaguye mu gace ka Mbankolo muri Cameroon, yahitanye abantu 23, kandi imibare ishobora kwiyongera.
Iyi nkangu y’umusozi waridutse mu gicuku cy’ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, yabereye mu gace ka Mbankolo gaherereye mu bilometero 25 uvuye mu murwa mukuru Yaoundé.
Daouda Ousmanou, ushinzwe umutekano mu mujyi wa Yaoundé, yabwiye The African News ko imibare y’abahitanywe n’iyi nkangu ishobora kwiyongera bitewe n’uko hari n’abarengewe n’umusozi bataramenyekana umubare wabo.
Icyakora avuga ko Leta yatangiye ibikorwa byo kubarura ibikorwa remezo byangijwe n’iyi nkangu, mu rwego rwo gufasha abaturage gusanirwa aho bikenewe.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10