CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, na Guverineri w’Intaba y’Iburasirazuba, ubu ukurikiranyweho ibyaga birimo kwakira indonke, azagaruka imbere y’Urukiko kuri uyu wa Gatatu kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana ukurikiranyweho kandi icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, mu cyumweru gishize, tariki 15 Ugushyingo 2023, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Iki cyemezo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, yahise akijurira mu Rukiko Rwisumbye rwa Nyagatare, ari na rwo rugiye kuburanisha ubu bujurire.
Amakuru avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana azajya kuburana ubu bujurire kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023.
Uyu wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’inzego zo mu Rwanda, nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Magaragere.
Mu iburana ry’ifunga ry’agateganyo, CG Gasana yahakanye ibyaha akurikiranyweho, asaba gukurikiranwa ari hanze, kuko afite uburwayi bw’ubwoko butatu bukomeye.
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko aramutse afunguwe ashobora gutoroka ubutabera, mu gihe we yavugaga ko yakoreye Igihugu imirimo inyuranye, ku buryo atatekereza gutoroka, kandi ko afite umuryango agomba kuba hafi, adashobora guhunga ubutabera.
Ni ibirego bishingiye ku bikorwa byo kuhira imyaka byashyizwe mu murima we bifite agaciro ka Miliyoni 48 Frw, aho Ubushinjacyaha buvuga ko we nta mafaranga yatanze ahubwo ko yakoresheje ububasha kugira ngo bishyirwe mu mutungo we, mu gihe we yavuze ko byari mu rwego rw’igerageza.
RADIOTV10