Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Charly&Nina bagiye USA bitabiriye inama biravugwa ko batazagaruka

radiotv10by radiotv10
12/10/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Charly&Nina bagiye USA bitabiriye inama biravugwa ko batazagaruka
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzikazi Charly na Nina baherutse kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America bivugwa bagiye mu nama y’urubyiruko, hari amakuru avuga ko batazagaruka ahubwo ko bagiye gukomereza umuziki wabo muri iki Gihugu ndetse bakaba bagiye gukorana na Label ya The Mane igiye kuburira umutwe muri iki Gihugu.

Mu ijoro ryo ku ya 26 Nzeri 2022, Charly na Nina buriye rutemikirere berecyeza i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America, bivugwa ko bitabiriye inama y’urubyiruko, ariko banga kugira byinshi bayivugaho.

Amakuru yizewe yageze kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, avuga ko aba bahanzikazi nyarwanda, bagiye bafite gahunda yo gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse bakanakomerezayo umuziki.

Amakuru avuga ko Charly na Nina bagiye baramaze kuvugana na Bad Rama usanzwe azwi mu bikorwa byo gufasha abahanzi abinyujije muri Label ye The Mane, akabizeza ko nibamara kugera muri kiriya Gihugu, bazakorana.

Uyu Bad Rama usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuganye n’aba bahanzikazi nyuma yo guhuzwa na Dj Pius usanzwe ari inshuti ya hafi y’a Charly na Nina.

Banerecyeza muri USA baherekejwe na Dj Pius (Photo/Igihe)

Bad Rama wari ufite igitekerezo cyo kubyutsa The Mane isa nk’itagifite imbaraga yahoranye, yumvise ntako byaba bisa kuba yakorana n’aba bahanzikazi basanzwe bafite abakunzi batari bacye.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Charly na Nina bagiye muri America babizi ko batazagaruka, bahise bajoyininga [bifatanya] The Mane kuko The Mane igiye kujya ikorera muri America.”

Akomeza avuga ko Bad Rama yiyemeje kubyutsa The Mane ariko igakorera muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yuko ayishoyemo amafaranga menshi mu Rwanda ariko agahomba.

Ubwo bahagurukaga i Kigali (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + five =

Previous Post

Musanze: Ababyeyi basabwe kugurira Diregiteri w’ishuri imodoka none bahagurutse

Next Post

Abizejwe ubufasha n’abarimo Min.Gatabazi bagategereza amaso agahera mu kirere barifuza kwibera Abanyekongo

Related Posts

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abizejwe ubufasha n’abarimo Min.Gatabazi bagategereza amaso agahera mu kirere barifuza kwibera Abanyekongo

Abizejwe ubufasha n’abarimo Min.Gatabazi bagategereza amaso agahera mu kirere barifuza kwibera Abanyekongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.