Umutingito uri ku gipimo cya 6,2 wibasiye agace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bushinwa, wahitanye abantu 118 bamaze kumenyekana, mu gihe abarenga 400 bakomeretse.
Uyu mutingiro wibasiye igice cy’icyaro cyo mu Ntara ya Gansu, wabaye mu gicuku cy’ijoro ryacyeye, wibasira cyane ibice biri mu birometero 60 uvuye mu murwa mukuru wa Gansu ari wo Lanzhou.
Abantu 118 bahitanywe ni uyu mutingito, barimo abo muri iyi Ntara ya Gansu ndetse na Qinghai, mu gihe abandi bagera kuri 20 bataraboneka, ku buryo bishora gutuma umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito, ushobora kwiyongera.
Ni mu gihe kandi ibikorwa byo gutabara na byo biri kugorana, kubera ubukonje bukabije buriho bwa dogere serisiyusi -13.
Nanone kandi uyu mutingito wari ufite imbaraga nyinshi, wasenye inzu zibarirwa mu bihumbi bitanu, ubu abari bazituyemo bakaba bagiye kwikinga mu biti kandi hariho n’ubu bukonje bukabije.
Mu gihe bamwe mu bakuwe mu byabo n’uyu mutingito bagiye kwikinga mu bice byiganjemo ibyo mu misozi, ndetse n’abayobozi bakaba bakomeje kuburira abaturage ko hashobora kongera kuba undi mutingito uri ku gipimo cya 5.0 mu minsi micye iri imbere.
Uyu mutingito ni wo uhitanye abantu benshi kuva muri 2014, kuko uwaherukaga muri uwo mwaka wari wahitanye abantu 600 wabaye mu gice cyo cy’amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Intara ya Yunnan.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yasabye ko hakoreshwa “imbaraga zose zishoboka” mu gutabara abantu bihishe mu misozi.
RADIOTV10