Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bitegura kwakira imfura yabo, bateranye imitomo buri wese ashimira mugenzi we kuba atumye undi agiye kwitwa umubyeyi.
Nyuma y’uko Clarisse Karasira akorewe ibirori byo kwakira umwana agiye kwibaruka mu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanzikazi yatangaje ko we n’umugabo we biteguye kwakira imfura yabo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Karasira, yakoresheje imvugo isa n’igisigo agaragaza akanyamuneza ko kuba agiye kwibaruka.
Yagize ati “Umugisha,Umugisha..Umutware Bayo I yantumye kumenyesha utwana turi amaguru ngo tubwire imisozi n’imidugudu y’abacu yose ko twitegura kwakira Igikomangoma, Umwuzukuru w’Imana n’igihugu. Ni mwikoranye amashimwe n’amasengesho, impundu n’ikoobe Uzabaha ukwanda araje!”
Yakomeje agira ati “BenImana bo ku musozi wa Maine bo kagwira bakiriye iyi nkuru nkuru mu bakuru, dushimiye urukundo rwabo rudutetesha.”
Mu gusubiza umugore we, Ifashabayo Sylvain yagize ati “Ntakiza muri ubu buzima nko kukugira umwamikazi wanjye none ukaba waguye umuryango nanjye ukangira umubyeyi. Umwuzukuru w’Imana n’igihugu.”
Clarisse Karasira n’umugabo we bamaze umwaka basezeranye kubana mu mugango wabereye muri i Nyarutarama mu itorero ryitwa Christian Life Assembly.
Ni ubukwe butazibagirana nubwo bwabaye mu bihe bya COVID-19 ariko bwitabiriwe n’abahanzi basanzwe bafite izina rikomeye mu ndirimbo za gakondo nka Mariya Yohana na Nyiranyamibwa Suzana.
RADIOTV10