Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Ibyo abasirikare bagaragaye bakorera umugore ku Kibuga cy’Indege byamaganywe na M23

radiotv10by radiotv10
21/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Congo: Ibyo abasirikare bagaragaye bakorera umugore ku Kibuga cy’Indege byamaganywe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwamaganye ihohoterwa ryakozwe n’abasirikare ba FARDC, bagaragaye bakubitira umugore ku kibuga cy’Indege cya Ndjili i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buvuga ko ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa.

Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abasirikare babiri bari gukubitira umugore kuri iki Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga giherereye mu Murwa Mukuru wa Congo.

Yifashishije aya mashusho, Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa yagaragaje ko yamaganye iki gikorwa cyo guhohotera umugore.

Yagize ati “Iri hohoterwa riteye agahinda ryagaragaye ku Kibuga cy’Indege cya Ndjili ryakozwe n’abahuzamugambi b’igisirikare cy’Ubutegetsi bwa Kinshasa, bwakorewe umugore w’inzirakarengane, ntirishobora kwihanganirwa.”

Muri ubu butumwa, Bertrand Bisimwa yakomeje agaragaza ko iyi myitwarire y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari yo yakomeje kukiranga, kandi ko ibi bakoreye ku Kibuga cy’Indege cy’i Kinshasa, byashimangiye iyi myitwarire idahwitse yabo.

Yagize ati “Niba aya mabandi yambara impuzankano z’Igisirikare cy’Igihugu bashobora kwitwara gutya mu Murwa Mukuru w’Igihugu, mwakwibaza ibikorerwa abaturage bari mu bilometeri 2000 uvuye mu Murwa Mukuru mu Burasirazuba bw’Igihugu.”

Betrand Bisimwa yasoje ubutumwa bwe avuga ko abaturage bafite inshingano zabo ndetse n’umukoro wo kwamagana no gushyira igitutu ku butegetsi bw’igihugu cyabo byumwihariko guhera ku buyobozi bwo hejuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − two =

Previous Post

Rutsiro: Batangiye kwikanga inzara kubera icyo babona nk’icyorezo cyaje mu myaka

Next Post

Kenya: Rigathi Gachagua yahishuye icyemezo cyamutunguye yafatiwe na Perezida Ruto

Related Posts

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko kajugujugu yakoreye impanuka mu Kiyaga cya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Epfo, yari ivuye...

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimaze iminsi gishoje intambara mu mirwano ikomeje kubera mu bice birimo Kamanyola...

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

by radiotv10
08/12/2025
0

Perezida wa Benin, Patrice Talon yatangaje ko nyuma yuko itsinda ry’abasirikare ritangaje ko ryahiritse ubutegetsi bwe, ibintu byasubiye ku murongo,...

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

by radiotv10
08/12/2025
0

Benin’s President Patrice Talon has announced that after a group of soldiers claimed to have overthrown his government, the situation...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Rigathi Gachagua yahishuye icyemezo cyamutunguye yafatiwe na Perezida Ruto

Kenya: Rigathi Gachagua yahishuye icyemezo cyamutunguye yafatiwe na Perezida Ruto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.