Umuhanzi Delcat Idengo wagaragaye yapfuye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gushize, umuhango wo kumushyingura wakurikiwe n’akaduruvayo k’agatsiko k’abantu, katumye Polisi ibamishamo amasasu, babiri bahasiga ubuzima.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Beni aho uyu muhanzi Delphin Katembo Vinyasiki wamamaye nka Delcat Idengo akomokamo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Igikorwa cyo gushyingura uyu muhanzi, cyabimburiwe n’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri sitade, aho abantu benshi bari bacyitabiriye.
Uyu muhanzi washyinguwe mu isanduku ikozwe mu ishusho y’imodoka, yagiye asezerwaho bwa nyuma n’abantu benshi bazaga kureba umurambo we aho wari uri muri sitade.
Gusa nyuma yo kumushyingura mu irimbi rya Beni, hakurikiyeho imvururu zazamuwe na bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango.
Umuyobozi w’Imiryango itari iya Leta mu Mujyi wa Beni, Maître Pépé Kavotha yabwiye ikinyamakuru BBC dukesha aya makuru ko, izo mvururu zazamuwe n’agatsiko k’abantu.
Yagize ati “Umuhango wo gushyingura wagenze neza ariko ukirangira agatsiko k’abantu gatangira ibikorwa byo gufunga imihanda. Abaturage ba Beni bari baje ari benshi gushyingura Idengo. Muri uko gushyamirana kwabayeho ni ho polisi yarashe ngo itatanye abo bantu, aho rero ni ho abantu babiri bahise bapfa.”
Uyu muhanzi Delcat Idengo waririmbaga indirimbo za politiki, zirimo n’izibasiraga umutwe wa M23, yasanzwe yapfuye mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2025.
Urupfu rwe rwabanje gushinjwa uyu mutwe ubu ugenzura umujyi wa Goma, ariko M23 ivuga ko uyu muhanzi yapfiye mu bikorwa by’urubyiruko bihungabanya umutekano, dore ko yanagaragaye yambaye impuzankano ya FARDC.


RADIOTV10