Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wo mu gace ka Kinzau Mvuete muri Teritwari ya Seke-Banza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe akubiswe n’abaturage nyuma yuko na we yari amaze kwica se wamwibyariye amukubise umuhoro, ndetse n’umuturanyi wari uje gutabara.

Aya marorerwa yabereye muri aka gace ka Seke-Banza gaherereye mu bilometeri 61 uvuye mu mujyi wa Matadi muri Teritwari ya Seke-Banza mu Ntara ya Kongo-Central.

Patchely Lelo Lendo uyobora Teritwari ya Seke-Banza, yavuze ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu buryo budasanzwe kandi bubabaje.

Yagize ati “Yatangiye akubita se wamwibyariye. Nyuma n’umuturanyi waje gutabara, aramwica. Kubera umujinya w’ibyabaye, abaturage bahise bahurura ari benshi. Uyu musore yaje guhitanwa n’abaturage mu butabera bwabo. Ahagana saa yine n’igice Gédéon [uwo musore] yajyanywe ku Bitaro ariko ku bw’ibyago yahise agwayo.”

Patchely Lelo Lendo yavuze kandi uko undi muntu wakomerekejwe ku kaboko na Gédéon, ubu ari kuvurirwa mu Bitaro nka Kieko muri Kinzau-Mvuete.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwamagana iyi myitwarire idahwitse ikomeje kugaragara muri aka gace, nyamara itarahahoze.

Ati “Tubabajwe kandi twamaganye iyi myitwarire idahwitse ikomeje kugaragara muri Teritwari yacu. Nka Kongo Nshya, ibikorwa nk’ibi ntibyahoze mu migenzo yacu. Ikibabaje urubyiruko rwo muri iki gihe rwishora mu ngeso mbi zihabanye n’indangagaciro. Ni yo mpamvu mpamagarira abaturage gutangira kumva ko ari inshingano zabo nk’ababyeyi, guha uburere buboneye abana babo, babereka inzira nziza.”

Umubyeyi wa Gédéon wishwe n’uyu muhungu we, yari asanzwe ari umukozi w’Ibiro bishinzwe ubuzima mu gace ka Central Kieko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + thirteen =

Previous Post

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

Next Post

Ikibazo cyaramutse cyabereye imbogamizi Abanyakigali mu kwishyurana hagaragajwe uko gihagaze

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo cyaramutse cyabereye imbogamizi Abanyakigali mu kwishyurana hagaragajwe uko gihagaze

Ikibazo cyaramutse cyabereye imbogamizi Abanyakigali mu kwishyurana hagaragajwe uko gihagaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.