Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Congo yagobotswe n’u Burayi na America mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye icyiciro cya mbere cya doze ibihumbi 100 by’inkingo z’indwara y’ubushita bw’inkende, izwi nka Mpox, imaze kugaragara mu Bihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika.

Izi doze 100 000 zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bufatanye n’abaterankunga bo mu Bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, biyemeje gutanga doze 380 000 by’inkingo za Mpox.

Izi zatanzwe binyujijwe mu kigo cy’ubuzima gishinzwe ubutabazi mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, kizwi nka HERA. Biteganyijwe ko, icyiciro cya kabiri cy’izi nkingo kizagera muri Congo mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza.

Avugana n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege, Umuyobozi Mukuru wa HERA (Ikigo cy’ubuzima gishinzwe ubutabazi mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi), Laurent Muschel, yavuze ko ibi biri gukorwa hashingiwe ku mpuruza iherutse gutangwa n’ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, Africa CDC, n’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “uyu munsi twagejeje doze 100 000 z’urukingo rwa Mpox muri Congo, zageze ku kibuga cy’indege 12:10. Indi ndege izagera muri Congo ku wa Gatandatu, nabwo ijyanye izindi dose 100 000, ku masaha nk’ayo. Ibi bivuze ko, zose hamwe ari doze 200 000, zagenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cya Mpox.”

Yashimangiye ko “ibi byose bikozwe nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, Africa CDC n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, batangaje ko iyi ndwara yamaze guhinduka ikibazo mpuzamahanga kibangamiye ubuzima.”

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihawe izi nkiko, ariko ibinyamakuru bitandukanye birimo na The Africa News dukesha iyi nkuru, biravuga ko izi doze 200 000 z’inkingo ari agatonyanga mu Nyanja, kuko Guverinoma ya Congo yo igaragaza ko ikeneye nibura doze miliyoni eshatu y’inkingo, ibihita bituma izi doze 200 000, zingana na 15% y’izikenewe zose.

Ni indwara yamaze kuba ikibazo cyugarije umugabane wa Afurika wose, kuko mu cyumweru gishize abantu bashya basaga 22,800 banduye iyi ndwara y’ubushita bw’inkende. Abasaga 622 bahitanywe n’iyi ndwara kuri uyu mugabane, kandi ubushakashatsi bugaragaza ko irimo yandura ku muvuduko uri hejuru 200%, buri cyumweru.

Assoumani TWAHIRWA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

Next Post

Umunyamakuru Anita Apendo nyuma yo gusezera aho yakoreraga yabonye ikindi gitangazamakuru agiye gukorera

Related Posts

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo uherutse gufatirwa muri Bulgarie ari mu modoka itwaye...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Anita Apendo nyuma yo gusezera aho yakoreraga yabonye ikindi gitangazamakuru agiye gukorera

Umunyamakuru Anita Apendo nyuma yo gusezera aho yakoreraga yabonye ikindi gitangazamakuru agiye gukorera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.