Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko ibyavuye mu biganiro hagati yayo n’Ihuriro AFC/M23 ari intambwe ishimishije yatewe, kandi ko n’ibiganiro hagati yayo n’u Rwanda bizakomeza ko bikaba bigiye kurushaho kugana aheza.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverima ya DRC, Patrick Muyaya kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku itangazo rihuriweho hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo, rigaragaza ibyavuye mu biganiro bya Qatar.
Muyaya yavuze ko iri tangazo rihuriweho, ari intambwe iganisha ku mahoro, kandi ko n’ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’iy’u Rwanda, na byo bigiye kurushaho kugenda neza babifashijwemo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yagize ati “Ndizera ko twateye intambwe nziza kandi ntabwo ari ibyo gusa kuko nk’urigero n’ibiganiro hamwe n’u Rwanda ntibizahagarara mu gihe habayeho icyiciro cya mbere cy’agahenge. Tugiye kureba uko tuzashimangira ndetse hari n’ibindi biganiro bizaba biyobowe n’umuhuza.”
Yakomeje agira ati “Mukwiye gufata itangazo rihuriweho (hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRC) nk’intambwe iganisha ku mahoro. Reka twizere ko twse turi mu nzira nziza kuko ntushobora kubona amahoro utagize ibyo wigomwa kandi twebwe twamaze kubyiyemeza.”
Patrick Muyaya yavuze kandi ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka, hakomeje guterwa intambwe ziganisha ku muti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, ku munsi wabanjirije uwo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America zatangarijeho ko iyobora isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC, aza gushyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC.
Mu itangazo rihuriweho na AFC/M23 na Guverinoma ya Congo, impande zombi zatangaje ko zemeranyijwe guhagarika imirwano, ndetse zikaba zombi zifite ubushake mu bindi biganiro byo gusasa inzobe kugira ngo haganirwe ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC no ku muti ukwiye wazana amahoro arambye muri aka gace no mu karere.
RADIOTV10