Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
25/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko ibyavuye mu biganiro hagati yayo n’Ihuriro AFC/M23 ari intambwe ishimishije yatewe, kandi ko n’ibiganiro hagati yayo n’u Rwanda bizakomeza ko bikaba bigiye kurushaho kugana aheza.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverima ya DRC, Patrick Muyaya kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku itangazo rihuriweho hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo, rigaragaza ibyavuye mu biganiro bya Qatar.

Muyaya yavuze ko iri tangazo rihuriweho, ari intambwe iganisha ku mahoro, kandi ko n’ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’iy’u Rwanda, na byo bigiye kurushaho kugenda neza babifashijwemo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yagize ati “Ndizera ko twateye intambwe nziza kandi ntabwo ari ibyo gusa kuko nk’urigero n’ibiganiro hamwe n’u Rwanda ntibizahagarara mu gihe habayeho icyiciro cya mbere cy’agahenge. Tugiye kureba uko tuzashimangira ndetse hari n’ibindi biganiro bizaba biyobowe n’umuhuza.”

Yakomeje agira ati “Mukwiye gufata itangazo rihuriweho (hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRC) nk’intambwe iganisha ku mahoro. Reka twizere ko twse turi mu nzira nziza kuko ntushobora kubona amahoro utagize ibyo wigomwa kandi twebwe twamaze kubyiyemeza.”

Patrick Muyaya yavuze kandi ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka, hakomeje guterwa intambwe ziganisha ku muti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, ku munsi wabanjirije uwo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America zatangarijeho ko iyobora isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC, aza gushyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC.

Mu itangazo rihuriweho na AFC/M23 na Guverinoma ya Congo, impande zombi zatangaje ko zemeranyijwe guhagarika imirwano, ndetse zikaba zombi zifite ubushake mu bindi biganiro byo gusasa inzobe kugira ngo haganirwe ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC no ku muti ukwiye wazana amahoro arambye muri aka gace no mu karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Arsenal yamaze gukura amaso kuri Shampiyona menya abakinnyi yifuza n’abo idashaka gukomezanya

Next Post

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bifatanya guhangana na M23

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bifatanya guhangana na M23

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bifatanya guhangana na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.