• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo yavuze ko iri mu rujijo ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’u Burayi ku byerecyeye amatora

radiotv10by radiotv10
30/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo yavuze ko iri mu rujijo ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’u Burayi ku byerecyeye amatora
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utangaje ko wisubiyeho ku cyemezo cyo kohereza indorerezi z’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza muri DRC, Guverinoma y’iki Gihugu yatangaje ko ibabajwe n’icyo cyemezo, kandi ko ibona hari ikibyihishe inyuma.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri Ishinzwe Itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko Guverinoma ibabajwe n’iburizwamo ry’uyu mugambi wo kohereza indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Guverinoma ya Congo ivuga ko batumva neza icyateye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kwisubira kuri iki cyemezo, kuko wari warasabye kuzohereza indorerezi muri aya matora ku bushake bwawo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bibaye mu gihe ibiganiro byari bikomeje hagati ya Leta ya Congo n’inzobere z’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ku buryo bushoboka bw’iyoherezwa ry’izo ndorerezi.

Icyakora Umuvugizi w’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nabila Massrali, yavuze ko bahisemo kureka kohereza indorerezi muri aya matora, kubera ibibazo bya tekiniki birenze uyu Muryango.

Ibihabanye n’ibi, Reuters dukesha iyi inkuru ivuga ko indorerezi z’amatora z’uyu Muryango ahubwo zari zaranageze i Kinshasa, ndetse ngo zari zitegerejwe koherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu ku itariki 21 z’uku kwezi k’Ugushyingo, ariko ibyo ngo ntibyashobotse ku mpamvu z’umutekano.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ateganyijwe ku itariki 20 z’ukwezi gutaha k’Ukuboza 2023.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − one =

Previous Post

Football: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku Isi nyuma y’uko Amavubi atanze ibyishimo byari binyotewe

Next Post

Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.