Wednesday, June 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Football: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku Isi nyuma y’uko Amavubi atanze ibyishimo byari binyotewe

radiotv10by radiotv10
30/11/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Football: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku Isi nyuma y’uko Amavubi atanze ibyishimo byari binyotewe
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rugaragaza uko Ibihugu bikurikirana muri ruhago.

Ni nyuma y’uko FIFA ishyize hanze urutonde ngarukakwezi, rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023.

U Rwanda rwaje ku mwanya w’ 133 ku rutonde rw’ukwezi k’Ugushyingo 2023, ruvuye ku mwanya w’ 140 rwariho mu kwezi gushize k’Ukwakira 2023.

Amanota y’u Rwanda kandi yiyongereyeho 20,01 kuko ku rutonde ruheruka rwari rufite amanota 1 087,03 ubu rukaba rufite 1 107,04. Iri zamuka riri mu mazamuka menshi yabayeho, kuko Ibihugu byazamutseho amanota nk’aya ari bicye.

Iyi myanya irindwi u Rwanda ruyizamutseho nyuma y’uko rutsinze ibitego 2-0 ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo [Bafana Bafana] mu mikino yo gushaka itike yerecyeza mu gikombe cy’Isi.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye mu Majyepfo y’u Rwanda mu cyumweru gishize ku wa 21 Ugushyingo 2023, waje unakurikira uwo u Rwanda rwari rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0 na wo wari wabereye kuri iyi Sitade ya Huye tariki 15 Ugushyingo 2023.

Umwanya mwiza u Rwanda rwigeze kugira ku rutonde nk’uru ngarukakwezi rwa FIFA, ni uwa 68 rwabonye mu kwezi k’Ukuboza 2014, waje ukuraho uwa 78 rwari rwaragize mu mwaka wa 2008.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eleven =

Previous Post

Umunyamakuru uregwa ibirimo gutuka Miss Jolly yagaragaje igisa no kubyicuza

Next Post

Congo yavuze ko iri mu rujijo ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’u Burayi ku byerecyeye amatora

Related Posts

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

by radiotv10
17/06/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje abakinnyi baguzwe n’iyi kipe ndetse n’abo isigaje kugura, barimo abanyamahanga babiri isigaje kongera mu bo...

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
13/06/2025
0

Muhire Kevin wari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo. Ni...

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

by radiotv10
11/06/2025
0

Ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda yasezerewe muri 1/2 cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 nyuma yo gutsindwa...

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

by radiotv10
10/06/2025
0

Mashami Vincent wari umutoza mukuru wa Police FC, yemeje ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo, ayishimira icyizere...

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

by radiotv10
09/06/2025
0

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga APR FC na Rayon Sports, yatanze andi kujya ku isoko ryo kugura abakinnyi...

IZIHERUKA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi
MU RWANDA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

by radiotv10
17/06/2025
0

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

17/06/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

17/06/2025
Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

17/06/2025
Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

17/06/2025
Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

17/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo yavuze ko iri mu rujijo ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’u Burayi ku byerecyeye amatora

Congo yavuze ko iri mu rujijo ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’u Burayi ku byerecyeye amatora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.