Football: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku Isi nyuma y’uko Amavubi atanze ibyishimo byari binyotewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rugaragaza uko Ibihugu bikurikirana muri ruhago.

Ni nyuma y’uko FIFA ishyize hanze urutonde ngarukakwezi, rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023.

Izindi Nkuru

U Rwanda rwaje ku mwanya w’ 133 ku rutonde rw’ukwezi k’Ugushyingo 2023, ruvuye ku mwanya w’ 140 rwariho mu kwezi gushize k’Ukwakira 2023.

Amanota y’u Rwanda kandi yiyongereyeho 20,01 kuko ku rutonde ruheruka rwari rufite amanota 1 087,03 ubu rukaba rufite 1 107,04. Iri zamuka riri mu mazamuka menshi yabayeho, kuko Ibihugu byazamutseho amanota nk’aya ari bicye.

Iyi myanya irindwi u Rwanda ruyizamutseho nyuma y’uko rutsinze ibitego 2-0 ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo [Bafana Bafana] mu mikino yo gushaka itike yerecyeza mu gikombe cy’Isi.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye mu Majyepfo y’u Rwanda mu cyumweru gishize ku wa 21 Ugushyingo 2023, waje unakurikira uwo u Rwanda rwari rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0 na wo wari wabereye kuri iyi Sitade ya Huye tariki 15 Ugushyingo 2023.

Umwanya mwiza u Rwanda rwigeze kugira ku rutonde nk’uru ngarukakwezi rwa FIFA, ni uwa 68 rwabonye mu kwezi k’Ukuboza 2014, waje ukuraho uwa 78 rwari rwaragize mu mwaka wa 2008.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru