Umukambwe w’imyaka 82 n’umukecuru w’imyaka 81 bo mu Bwongereza, basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, nyuma yo kwisanga bari mu rukundo ruzira uburyarya rwaje ubwo bahuriraga mu kigo cyita ku bakuze, rwavutse ubwo bombi bari bamaze gupfusha abo bari barashakanye.
Christopher Streets w’imyaka 82 na Rosa w’imyaka 81 y’amavuko, baba mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru cyo mu gace ka Keynsham muri Somerset mu Majyepfo y’u Bwongereza.
Bahuriye muri iki kigo, bisanga binjiye mu rukundo dore ko bombi bapfushije abo bari barashakanye, bakaba bari bamaze amezi 18 bahuriye ku ifunguro rya mu gitondo, umwe akiyumvamo undi.
Umugore Rosa agaruka ku mateka y’urukundo rwabo, yagize ati “Namubonye yicaye ku idirishya njye duteganye. Izuba ryariho rimurasaho, yari yambaye amasogizi y’umuhondo meza, uko izuba ryaigiye rimugeraho, yaje kwicara iruhande rwanjye ubundi atangira kumvugisha.”
Christopher na we avuga ku by’urukundo rwabo, yagize ati “Nabonye Rosa afite igikundiro gihebuje, azi kwita ku bantu kandi yicisha bugufi. Dufite byinshi duhuje, kandi twagiye tujyana gusura ahantu heza turi kumwe.”
Uyu musaza n’umukecuru basezeraniye ahitwa Bath Guildhall, mu biriro binogeye ijisho, byatashywe n’imiryango ya bombi.
Christopher Streets agaruka kuri uyu muhango w’ubukwe bwabo, yagize ati “Byari iby’agaciro kubona abana n’abuzukuru bacu baza kudushyigikira, no kuba ibirori byaciye imbonankubone ku televiziyo kugira ngo bikurikiranwe n’umuryango wanjye w’i New Zealand.”
RADIOTV10