Couple y’Umunyarwandakazi Uwamahoro Claudine n’Umwongereza Simon Danczuk umukubye kabiri mu myaka, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ubu bamaze kurushinga nk’umugore n’umugabo, gusa hamenyekanye amakuru ko uyu mukobwa yigeze kwimwa Visa ngo ajye kureba umukunzi we.
Inkuru y’urukuko rw’aba bombi, yagarutsweho cyane mu ntangiro z’uyu mwaka, ubwo Simon Danczuk w’imyaka 56 wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yari mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiro z’uyu, yaje gusangira iminsi mikuru n’umukunzi we Claudine Uwamahoro w’imyaka 28.
Urukundo rwabo rwanditsweho n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo igikomeye mu Bwongereza cya Daily Mail, cyavugaga ko uyu munyapolitiki yitegura gishyingiranwa n’umukunzi we.
Iki gitangazamakuru cyongeye gutangaza ko mu minsi ishize, Simon Danczuk n’umukunzi we Uwamahoro, akubye kabiri mu myaka, bashyingiranywe kubana nk’umugore n’umugabo.
Daily Mail ivuga ko yamenye amakuru ko Uwamahoro yimwe Visa yo kujya mu Bwongereza kurebayo umukunzi we.
Ni Visa yari yasabye muri Nzeri umwaka ushize, aho iki kinyamakuru kivuga ko amakuru avuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yimye Visa uyu mukobwa ngo kuko bitari bizwi ko ari mu rukundo n’uyu mugabo wigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu.
Nubwo ngo aba bombi bashyingiranywe mu mihango yabereye mu Mujyi wa Kigali, Uwamahoro ntiyabashije kugira amahirwe yo kurara apfumbaswe n’umugabo we bakimara gushyingiranwa, kuko yahise asubira mu Bwongereza ku mpamvu z’akazi k’ubucuruzi.
Amakuru ahari ubu, avuga ko Uwamahoro yongeye kwaka Visa agaragaza impamvu itandukanye n’iyi yari yatanze mbere ko agiye gutembera, ariko bwo ngo akaba yizeye ko azayihabwa.
Umwe mu nshuti za hafi z’uru rugo rushya, yabwiye Daily Mail ati “Claudine yasabye Visa umwaka ushize ubwo we na Simon binjiraga mu rukundo, ariko yababajwe no kuyimwa. Uko bigaragara byatewe no kuba ubuyobozi butari buzi ko ari umukunzi wa Simon.”
Uyu waganirije Daily Mail yakomeje agira ati “Hari hatanzwe ibimenyetso byinshi, birimo amafoto bari kumwe ndetse n’ubutumwa bw’amajwi bohererezanyije n’ubwanditse bandikiranaga umunsi ku wundi. Kandi na Simon yajyaga ajya kureba Claudine nyuma ya buri mezi abiri, ariko byagaragaye ko ibyo bitari bihagije.
Bombi byarabashenguwe. Birumvikana niba hari igihe abantu baba bifuza kuba bari kumwe nk’umugabo n’umugore, ni nyuma y’ubukwe.”
Gusa ubu bwo bizeye ko uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi azahabwa Visa, ubundi akajya kwibanira n’umugabo we mu Bwongereza.
Umwe mu nshuti za hafi, yavuze ko ikindi gituma bashaka kuba bari kumwe, “ni uko bashaka kubyara bityo rero bakeneye kuba bari kumwe bya hafi umunsi ku wundi.”
RADIOTV10