Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Couple y’Umunyarwandakazi n’Umwongereza yavugishije benshi hamenyekanye ibyayibayeho batari biteze

radiotv10by radiotv10
12/08/2023
in MU RWANDA, UDUSHYA
0
Couple y’Umunyarwandakazi n’Umwongereza yavugishije benshi hamenyekanye ibyayibayeho batari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Couple y’Umunyarwandakazi Uwamahoro Claudine n’Umwongereza Simon Danczuk umukubye kabiri mu myaka, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ubu bamaze kurushinga nk’umugore n’umugabo, gusa hamenyekanye amakuru ko uyu mukobwa yigeze kwimwa Visa ngo ajye kureba umukunzi we.

Inkuru y’urukuko rw’aba bombi, yagarutsweho cyane mu ntangiro z’uyu mwaka, ubwo Simon Danczuk w’imyaka 56 wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yari mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiro z’uyu, yaje gusangira iminsi mikuru n’umukunzi we Claudine Uwamahoro w’imyaka 28.

Urukundo rwabo rwanditsweho n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo igikomeye mu Bwongereza cya Daily Mail, cyavugaga ko uyu munyapolitiki yitegura gishyingiranwa n’umukunzi we.

Iki gitangazamakuru cyongeye gutangaza ko mu minsi ishize, Simon Danczuk n’umukunzi we Uwamahoro, akubye kabiri mu myaka, bashyingiranywe kubana nk’umugore n’umugabo.

Daily Mail ivuga ko yamenye amakuru ko Uwamahoro yimwe Visa yo kujya mu Bwongereza kurebayo umukunzi we.

Ni Visa yari yasabye muri Nzeri umwaka ushize, aho iki kinyamakuru kivuga ko amakuru avuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yimye Visa uyu mukobwa ngo kuko bitari bizwi ko ari mu rukundo n’uyu mugabo wigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu.

Nubwo ngo aba bombi bashyingiranywe mu mihango yabereye mu Mujyi wa Kigali, Uwamahoro ntiyabashije kugira amahirwe yo kurara apfumbaswe n’umugabo we bakimara gushyingiranwa, kuko yahise asubira mu Bwongereza ku mpamvu z’akazi k’ubucuruzi.

Amakuru ahari ubu, avuga ko Uwamahoro yongeye kwaka Visa agaragaza impamvu itandukanye n’iyi yari yatanze mbere ko agiye gutembera, ariko bwo ngo akaba yizeye ko azayihabwa.

Umwe mu nshuti za hafi z’uru rugo rushya, yabwiye Daily Mail ati “Claudine yasabye Visa umwaka ushize ubwo we na Simon binjiraga mu rukundo, ariko yababajwe no kuyimwa. Uko bigaragara byatewe no kuba ubuyobozi butari buzi ko ari umukunzi wa Simon.”

Uyu waganirije Daily Mail yakomeje agira ati “Hari hatanzwe ibimenyetso byinshi, birimo amafoto bari kumwe ndetse n’ubutumwa bw’amajwi bohererezanyije n’ubwanditse bandikiranaga umunsi ku wundi. Kandi na Simon yajyaga ajya kureba Claudine nyuma ya buri mezi abiri, ariko byagaragaye ko ibyo bitari bihagije.

Bombi byarabashenguwe. Birumvikana niba hari igihe abantu baba bifuza kuba bari kumwe nk’umugabo n’umugore, ni nyuma y’ubukwe.”

Gusa ubu bwo bizeye ko uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi azahabwa Visa, ubundi akajya kwibanira n’umugabo we mu Bwongereza.

Umwe mu nshuti za hafi, yavuze ko ikindi gituma bashaka kuba bari kumwe, “ni uko bashaka kubyara bityo rero bakeneye kuba bari kumwe bya hafi umunsi ku wundi.”

Umwaka ushize ubwo uyu mugabo yari mu Rwanda, barishimanye bishyira cyera
Yaramwiyegamizaga bikagera ku ngingo
Mu minsi ishize ubukwe bwaratashye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − three =

Previous Post

Hagaragajwe igikwiye gukurikira nyuma yo gutahura ko mu Majyaruguru hari ahakiziritse iby’amoko

Next Post

“APR FC iroroshye” – Ojera&Luvumbu bunze muryo Manishimwe Djabel yavuze

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
“APR FC iroroshye” – Ojera&Luvumbu bunze muryo Manishimwe Djabel yavuze

“APR FC iroroshye” – Ojera&Luvumbu bunze muryo Manishimwe Djabel yavuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.