Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

radiotv10by radiotv10
01/07/2021
in MU RWANDA
0
COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko ukwezi kwa Gatandatu waranzwe n’impinduka zikomeye z’ubwandu bwa COVID-19. Abarwariwe mu bitaro bikubye inshuro esheshatu byatumye n’abakenera umwuka biyongera ku rwego rutari rwarigeze rubaho kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020

Ariko iyi Minisiteri irizeza abanyarwanda ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abarwaye iki cyorezo bahabwe ubuvuzi.

Isesengura rya Minisiteri y’ubuzima rigaragaza ko ukwezi kwa Gatandatu 2021 kwaranzwe n’impinduka zikomeye mu burwayi bwa COVID-19. Ibi bituma ubwandu bwikuba inshuro enye bagereranije imibare yo muri Gicurasi n’iya Kamena 2021.

IyiMinisiteri kandi igaragaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi abarwariye mu bitaro bivura  COVID-19 bavuye kuri 20 bo mu ntangiriro za Kamena bakaba bageze ku 127.

Uko biyongera ni nako n’ubufasha bahabwa buzamuka. Iyi Minisiteri ishimangira ko uku kwezi kurangiye Kamena 2021, umwuka uhabwa abarwayi wikubye inshuro 10 ku munsi.

N’ubwo iyi mibare yose ikomeje kuzamuka, Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubuzima, avuga ko kugeza uyu munsi nta kibazo cy’ubuvuzi bafite ndetse ngo leta ikomeje gushaka uburyo bwo kongera izi serivisi iha abarembejwe na COVID-19.

” Turacyafite ubushobozi buhagije bwo kwakira abarwayi baje bafite ibimenyetso ndetse n’abafite ibimenyetso bikaze bashobora gukenera gushyirwa ahajya abarembye kurusha abandi. Imashini zidufasha gutunganya umwuka uhagije na zo zirahari ku buryo dushobora gukuba inshuro ebyiri cyangwa eshatu umwuka uhari. nakwizeza abantu ko abantu bose baje kwamuganga nta n’umwe utarabonye serivisi uko bikwiriye.”

See the source image

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko abarwaye COVID-19 bose babona serivisi ziri ngombwa 

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko kugeza kuya 29 Kamena 2021, abandura COVID-19 biyongereye ku kigero cya 8%. Iyi mibare igashimangira ko abarwaye bangana n’ibihumbi 10 495 barimo abarembye bangana na 36 aho abo kimaze guhitana ni 431.

Iyi minisiteri ivuga ko hakenewe ingamba zikomeye, kubera ko iki cyorezo gisigaye gihitana n’abantu bafite imyaka mike kandi badasanganywe ibibazo by’ubuzima.

Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 7 =

Previous Post

Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri

Next Post

Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC

Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.