Guhera kuwa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 i Nairobi muri Kenya hazabera isiganwa ry’amagare “GRAVE RACE 2021” irushanwa rizakinwa n’abakinnyi batandatu (6) n’abanyarwanda.
Aba bakinnyi bose ndetse na Adrien Niyonshuti umutoza wayo yageze i Nairobi muri Kenya ahazabera iri rushanwa mpuzamahanga ahanini riba rigamije ubukerarugendo no kumenya neza imiterere y’igihugu cya Kenya no gufasha abakinnyi b’imbere muri iki gihugu kuzamura urwego biciye mu kwipima n’abakinnyi bava mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.
Ni irushanwa ADRIEN NIYONSHUTI CYCLING ACADEMY (ANCA) yifuje gukina ikoresheje intoranwa z’abakinnyi n’abanyarwanda bavuye mu makipe atandukanye arimo; Benediction Ignite, SACA Team, Musanze Cycling Team n’ayandi.
Abakinnyi bazirabira bazakina iri rushanwa bavuye mu Rwanda ni; Habimana Jean Eric (SACA), Dukuzumuremyi Ally Fidèle (SACA), Ruberwa Jean Damascène (MCC), Nduwayo Eric (Nyabihu Cycling Club), Munyaneza Didier (Benediction Ignite) na Muhoza Eric (Les Amis Sportifs de Rwamagana).
Habimana Jean Eric ubwo yari mu ndege agana i Nairobi kuri uyu wa Mbere
Iri siganwa ry’iminsi ine ( 4 stages rizwi nka Masai Mara National Reserve) rigizwe n’ibilometero 650 (650 Km). Buri munsi bazajya basiganwa ibilometero bibiri (2Km) ukoze ijanisha ry’ibilometero rusange bigize irushanwa.
“Migration Gravel Race” ni irushanwa ribera mu cyanya cya parike ya Masai Mara muri iki gihugu cya Kenya.
Adrien Niyonshuti (Ibumoso) niwe mutoza uzafasha aba bakinnyi b’abanyarwanda gushaka imidali
Parike ya Masai Mara izakinirwamo irushanwa ry’uyu mwaka
Irushanwa rya Migration Grace Race 2021 riratangira kuri uyu wa Gatatu