Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Cyera kabaye Perezida wa America yashyize yemera ibyo amaze igihe asabwa

radiotv10by radiotv10
22/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Cyera kabaye Perezida wa America yashyize yemera ibyo amaze igihe asabwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden wari umaze iminsi asabwa guhagarika gukomeza urugendo rwo guhatanira indi manda kubera izabukuru, yafashe icyemezo cyo kubihagarika.

Ni icyemezo cyatangajwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, nk’uko gikubiye mu itangazo Joe Biden yashyizwe hanze, amenyesha Abanyamerika ko yahagaritse urugendo rwo gukomeza guhatanira kubayobora.

Ni nyuma y’igihe Joe Biden abisabwa n’abarimo abo mu ishyaka rye, kubera izabukuru zakomeje kugaragaza ko afite intege nke, haba iz’umubiri ndetse no mu bitekerezo, mu gihe we yavugaga ko agifite imbaraga.

Muri iri tangazo, Biden atangira yivuga ibigwi ko kugerza ubu mu myaka itatu n’igice amaze ku butegetsi, Igihugu cye cyateye intambwe ishimishije.

Ati “Uyu munsi America ni cyo Gihugu gifite ubukungu bwa mbere butajegajega ku Isi. Twakoze ishoramari ry’amateka mu kongera kubaka Igihugu cyacu, mu kugabanya igiciro cy’imiti y’abageze mu zabukuru, kandi twagura uburyo bw’ubuvuzi buhendutse tugeza ku mubare munini w’Abanyamerika kurusha ikindi gihe.”

Yanavuze ku bindi by’amateka byakozwe kuri manda ye, birimo kuba ku nshuro ya mbere Leta Zunze Ubumwe za America zarahawe inshingano Umugore ukomoka muri Afurika mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ati “Ndabizi ko mwe Abanyamerika mudahari bitari gushoboka. Gushyira hamwe kwacu kwatumye dutsinda icyorezo cya mbere kibi cyashegeshe ubukungu.”

Yakomeje avuga ko byari iby’agaciro gakomeye kubayobora nka Perezida, kandi ko yifuzaga ko bakomezanya mu yindi manda. Ati “Ariko mu nyungu z’ishyaka ryanjye n’Igihugu cyanjye, munyemerere mpagarike, ubundi nshyire imbaraga mu kuzuza inshingano zanjye nka Perezida mu gihe gisigaye kuri manda yanjye.”

Perezida Joe Biden, muri iri tangazo rye, wasezeranyije Abanyamerika ko azagira icyo avuga kirambuye kuri iki cyemezo muri iki cyumweru, yaboneyeho gushimira abantu bose bariho bakora ibishoboka byose kugira ngo azongere gutorerwa kuguma muri White House, aboneraho no gushimira Visi Perezida we Kamala Harris wamubereye umufatanyabikorwa udasanzwe.

Uyu mukambwe w’imyaka 81 umaze iminsi anasanzwemo indwara ya COVID, yari amaze igihe asabwa guhagarika ibikorwa byo kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, kubera intege nke yakunze kugaragaza mu ruhame, aho yagiye yumvikana yitiranya ibintu, nk’amazina.

Mu minsi micye ishize yari aherutse kwitiranya Perezida wa Ukraine n’uw’u Burusiya, ubu badacana uwaka, ndetse aho kuvuga Visi Perezida Kamala Harris, avuga Trump bamaze igihe bahanganye.

Mu kiganiro mpaka giherutse kumuhuza na Donald Trump, nk’abahataniraga umwanya wa Perezida, isesenguramakuru ryagaragaje ko uyu wahoze ari Perezida [Trump] yagize amajwi ari hejuru ugereranyije n’uyu wamusimbuye Joe Biden.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − eight =

Previous Post

Ufite izina rizwi mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago yagize

Next Post

Inzu bubakiwe zigeze ahateye agahinda kandi ngo ntacyo babikoraho, ubuyobozi bwo bubibona ukundi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzu bubakiwe zigeze ahateye agahinda kandi ngo ntacyo babikoraho, ubuyobozi bwo bubibona ukundi

Inzu bubakiwe zigeze ahateye agahinda kandi ngo ntacyo babikoraho, ubuyobozi bwo bubibona ukundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.