Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden wari umaze iminsi asabwa guhagarika gukomeza urugendo rwo guhatanira indi manda kubera izabukuru, yafashe icyemezo cyo kubihagarika.
Ni icyemezo cyatangajwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, nk’uko gikubiye mu itangazo Joe Biden yashyizwe hanze, amenyesha Abanyamerika ko yahagaritse urugendo rwo gukomeza guhatanira kubayobora.
Ni nyuma y’igihe Joe Biden abisabwa n’abarimo abo mu ishyaka rye, kubera izabukuru zakomeje kugaragaza ko afite intege nke, haba iz’umubiri ndetse no mu bitekerezo, mu gihe we yavugaga ko agifite imbaraga.
Muri iri tangazo, Biden atangira yivuga ibigwi ko kugerza ubu mu myaka itatu n’igice amaze ku butegetsi, Igihugu cye cyateye intambwe ishimishije.
Ati “Uyu munsi America ni cyo Gihugu gifite ubukungu bwa mbere butajegajega ku Isi. Twakoze ishoramari ry’amateka mu kongera kubaka Igihugu cyacu, mu kugabanya igiciro cy’imiti y’abageze mu zabukuru, kandi twagura uburyo bw’ubuvuzi buhendutse tugeza ku mubare munini w’Abanyamerika kurusha ikindi gihe.”
Yanavuze ku bindi by’amateka byakozwe kuri manda ye, birimo kuba ku nshuro ya mbere Leta Zunze Ubumwe za America zarahawe inshingano Umugore ukomoka muri Afurika mu Rukiko rw’Ikirenga.
Ati “Ndabizi ko mwe Abanyamerika mudahari bitari gushoboka. Gushyira hamwe kwacu kwatumye dutsinda icyorezo cya mbere kibi cyashegeshe ubukungu.”
Yakomeje avuga ko byari iby’agaciro gakomeye kubayobora nka Perezida, kandi ko yifuzaga ko bakomezanya mu yindi manda. Ati “Ariko mu nyungu z’ishyaka ryanjye n’Igihugu cyanjye, munyemerere mpagarike, ubundi nshyire imbaraga mu kuzuza inshingano zanjye nka Perezida mu gihe gisigaye kuri manda yanjye.”
Perezida Joe Biden, muri iri tangazo rye, wasezeranyije Abanyamerika ko azagira icyo avuga kirambuye kuri iki cyemezo muri iki cyumweru, yaboneyeho gushimira abantu bose bariho bakora ibishoboka byose kugira ngo azongere gutorerwa kuguma muri White House, aboneraho no gushimira Visi Perezida we Kamala Harris wamubereye umufatanyabikorwa udasanzwe.
Uyu mukambwe w’imyaka 81 umaze iminsi anasanzwemo indwara ya COVID, yari amaze igihe asabwa guhagarika ibikorwa byo kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, kubera intege nke yakunze kugaragaza mu ruhame, aho yagiye yumvikana yitiranya ibintu, nk’amazina.
Mu minsi micye ishize yari aherutse kwitiranya Perezida wa Ukraine n’uw’u Burusiya, ubu badacana uwaka, ndetse aho kuvuga Visi Perezida Kamala Harris, avuga Trump bamaze igihe bahanganye.
Mu kiganiro mpaka giherutse kumuhuza na Donald Trump, nk’abahataniraga umwanya wa Perezida, isesenguramakuru ryagaragaje ko uyu wahoze ari Perezida [Trump] yagize amajwi ari hejuru ugereranyije n’uyu wamusimbuye Joe Biden.
RADIOTV10