• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Dj Briane akomeje kumwenyura kubera impano y’imodoka y’akataraboneka yahawe n’umufana

radiotv10by radiotv10
30/03/2022
in IBYAMAMARE
0
Dj Briane akomeje kumwenyura kubera impano y’imodoka y’akataraboneka yahawe n’umufana
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandakazi Brianne Gateka uzwi nka Dj Briane uri mu bagezweho mu bavangamiziki, ari mu byishimo by’igisagirane kubera imodoka y’agatangaza yahawe n’umufana wihebeye ibikorwa bye.

Dj Briane umaze iminsi yigaragaza mu kuvangavanga imiziki no gutanga ibitekerezo kuri YouTube, yagaragaje ko yishimiye impano idasanzwe yahawe n’umwe mu bakunda ibikorwa bye.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekejwe n’ifoto ari ku modoka yakozwe na Hyndai, yo mu bwoko bwa Santa fe, yagize ati “Rimwe na rimwe ibyo dukora bitugarukira mu buryo bumwe cyangwa ubundi tuzi cyangwa tutazi…”

Yakomeje agira ati “Icyiza Kora neza wigendere izagarukira wowe cyangwa abawe…uwiteka Mana ushobora byose nzagushimira bitinde. Uzandinde kugira ubugugu, uzandinde kwikunda no kugira umururumba w’ibintu.”

Rimwe na rimwe ibyo dukora butugarukirw muburyo mubwe cg ubundi tuzi cg tutazi…icyiza Kora neza wigendere izagarujira Wowe CG abawe…uwiteka Mana ushobora byose nzagushimira bitinde.

Uzandinde kugira ubugungu uzandinde kwikunda no kugira umururumba wibintu🙏🙏🙏 pic.twitter.com/LTKH6UJ8Zw

— DeejayBrianne (@BrianneDeejay) March 29, 2022

Dj Briane, yatangaje ko iyi modoka yayohererejwe n’umwe mu bakunda ibikorwa bye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America wayimugeneye nk’impano.

Yagize ati “Ndamushimira cyane rwose. Nanjye nkunda abakunda ibyo nkora bose.”

Uyu Munyarwandakazi avuga ko atari ubwa mbere uyu mufana we amukoreye igikorwa nk’iki kuko n’imodoka uyu muvangamiziki yari asanzwe atunze, yari yayiguze hariho uruhare rw’uwo mufana.

Dj Briane kandi akunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye barimo abo ku muhanda.

Dj Briane ari mu byishimo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − four =

Previous Post

Umunyabugeni utabona wakoze ifoto ya Perezida Kagame ngo nibahura akayimushyikiriza azumva aruhutse

Next Post

Amb.Gatete yaganiriye na Ayebale wigeze kuza mu Rwanda inshuro 2 azanye ubutumwa bwa Museveni

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Uzwi mu myidagaduro y’u Rwanda akurikiranyweho ibirimo kuruma ugutwi umugore we

Ibyagendeweho ngo Sky2 uzwi mu myidagaduro nyarwanda afungurwe

by radiotv10
26/05/2026
0

Hahirwabasenga Timothée uzwi nka Sky2 ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku gukubita no gukomeresta umugore we akanamuruma ugutwi, yafunguwe by’agateganyo nyuma...

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

by radiotv10
23/05/2026
0

Umuvangamiziki DJ Pinky uri mu bagezweho mu Rwanda, nyuma yo kugaragara mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka, yagizwe...

Next Post
Amb.Gatete yaganiriye na Ayebale wigeze kuza mu Rwanda inshuro 2 azanye ubutumwa bwa Museveni

Amb.Gatete yaganiriye na Ayebale wigeze kuza mu Rwanda inshuro 2 azanye ubutumwa bwa Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.