Abakinnyi Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco bari mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize, ntibaje muri 27 bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, bagomba kujya mu mwiherero wo kwitegura imikino yo gusha itike y’Igikombe cy’Isi.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche yahamagaye aba bakinnyi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, aho iyi kipe igomba kwiyegura imikino ya Nigeria na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe muri Nzeri.
Abakinnyi bahamagawe bose hamwe ni 27 barimo abanyezamu batatu aribo Ishimwe Pierre wa APR FC, Ntwari Fiacre wa Kaizer Chiefs na Twizere Buhake Clèment wa Ullensaker yo muri Norvege.
Abakina bugarira ni Niyomugabo Claude wa APR FC, Omborenga Fitina wa APR FC, Manzi Thierry wa Al-Ahli Tripoli, Mutsinzi Ange wa Zira Futubor Klubu yo muri Azrebaijan, Kavita Phanuel Mabaya wa Bermingham Legion FC yo muri USA na Nduwayo Alexis ukinira APR FC na Nkulikiyinka Darryl Nganji wa Standard de Liège yo mu Bubiligi.
Abakinnyi bakina hagati bahamagawe, ni Muhire Kevin wa Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo, Bizimana Djihad wa AL-Ahli Tripoli yo muri Libya , Ngwabije Bryan Clovis wa Dieppe FC yo mu Bufaransa Mugisha Bonheur wa Al-Masry yo mu Misiri, Kayibanda Claude Smith wa Bedford FC yo mu Bwongereza na Mukudju Christian wa Elite.
Ba rutahizamu bahamagawe barimo Mugisha Gilbert wa APR FC, Niyo David wa Kiyovu Sports, Ishimwe Djabilu wa Etincelles FC, Gitego Arthur wa FUS Rabat yo muri Morroco Hamon Aly-Enzo wa Angouleme CFC yo mu Bufaransa, Kwizera Jojea wa Rhode Island yo muri USA, Nshuti Innocent wa Esperance Sportife de Zarzis yo muri Tunisia, Ishimwe Anicet wa Oympic de Beja yo muri Tunisia na Biramahire Abeddy wa ES. Setif yo muri Algeria.
Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere, barimo Niyo David, Ishimwe Djabil, Nduwayo Alexis, Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Mukudju Christian.
Ni mu gihe mu batahamagawe bigatungura benshi harimo Samuel Gueulette, Hakim Sahabo, Ruboneka Bosco na Niyigena Clèment, aba bose bivugwa ko bagiranye ikibazo n’umutoza Adel Amrouche mu mukino amavubi aheruka gukinira muri Algeria.
Amavubi azakina na Nigeria tariki 06 Nzeri 2025 i Lagos mu gihe tariki ya 09 Nzeri u Rwanda ruzakirwa na Zimbabwe.




Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10