Friday, October 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
09/10/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Mu irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa z’u Rwanda, ikawa ya kompanyi ikorera mu Karere ka Huye, yaguzwe 88.18$ ku kilo (129 000 Frw), mu cyamunara mpuzamahanga, ihita ica agahigo kadasanzwe.

Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) aho cyatangaje ko ikawa 20 zahize izindi mu irushanwa ry’ubwiza bwa kawa z’u Rwanda rya 2025 zakuwe muri 316 zari zihatanye.

Muri iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri, ziriya 20 zatoranyijwe n’abasogongizi bo ku rwego rw’Igihugu.

NAEB iti “Ikawa ya Komapnyi ya K-Organics Ltd ikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo yaguzwe amadorali ya Amerika 88.18 ku kilo (129,000Frw/Kg) yahize izindi kubona igiciro gihanitse binyuze mu cyamunara mpuzamahanga cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 08 Ukwakira 2025.”

Iki Kigo gikomeza kigira kiti “Iki giciro kikaba gikubye inshuro 14 icyo izindi kawa zicuruzwaho muri uyu mwaka.”

Karangwa Evariste, uhagarariye kompanyi ya ‘K-Organics Ltd’ y’i Huye yishimiye iki giciro kuko kigiye kumufasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa ndetse no kuzamura imibereho myiza muri rusange.

Umusaruro w’iri rushanwa ni ikimenyetso cy’ubufatanye bw’abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, ndetse n’ubudasa bw’ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, nk’uko bishimangirwa na BIZIMANA Claude, Umuyobozi mukuru wa NAEB yagize ati “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe. Buri piganwa ryabaye kuri buri kawa mu cyamunara risobanuye kwishimira ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ishoramari rishya ku buhinzi bw’ikawa.”

Iri rushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda ribaye ku nshuro ya kabiri ritegurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga; umuhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Perezida Kagame yaganiriye n’Umujyanama wa America wagize uruhare mu biganiro by’u Rwanda na DRC

Next Post

Amavubi yahawe ubutumwa buyagaragariza impamvu zihagije ko hakenewe intsinzi

Related Posts

Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

by radiotv10
09/10/2025
0

In the annual competition celebrating the exceptional quality of Rwandan coffee, coffee produced by a company based in Huye District...

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

by radiotv10
09/10/2025
0

Perezida Paul Kagame ari i Brussels mu Bubiligi, aho yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu Nama y’Ihuriro ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u...

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

by radiotv10
09/10/2025
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana umuturage ari kurwana n’umwe mu Bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanga, Polisi...

Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
09/10/2025
0

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ryawo mu Rwanda Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yitabye Imana. Amakuru y'urupfu...

Perezida Kagame yaganiriye n’Umujyanama wa America wagize uruhare mu biganiro by’u Rwanda na DRC

Perezida Kagame yaganiriye n’Umujyanama wa America wagize uruhare mu biganiro by’u Rwanda na DRC

by radiotv10
09/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahuye na Massad Boulos, Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe...

IZIHERUKA

Igitaramo kizahuza abakunzi b’ikinyobwa gisembuye kimwe mu Rwanda bahishiwe agaseke k’ibanga
IBYAMAMARE

Igitaramo kizahuza abakunzi b’ikinyobwa gisembuye kimwe mu Rwanda bahishiwe agaseke k’ibanga

by radiotv10
09/10/2025
0

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

09/10/2025
Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

09/10/2025
Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

09/10/2025
Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

09/10/2025
Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

09/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi yahawe ubutumwa buyagaragariza impamvu zihagije ko hakenewe intsinzi

Amavubi yahawe ubutumwa buyagaragariza impamvu zihagije ko hakenewe intsinzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitaramo kizahuza abakunzi b’ikinyobwa gisembuye kimwe mu Rwanda bahishiwe agaseke k’ibanga

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.