Umwarimu w’imyaka 50 wigisha muri Nyanza TSS waregwaga gusambanya abana b’abakobwa babiri bacuruza ibiraha, yanabanje no kubirya ubundi akaboshyoshya akabajyana iwe, bakararayo, yahamijwe icyaha akatirwa gufungwa imyaka 10.
Uyu mwarimu witwa Thomas Ntivuguruzwa waburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, yigisha mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, riri mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25, mu maburanisha yabaye, bwasobanuriye Urukiko imiterere y’icyaha bwaregaga uyu murezi.
Ubushinjacyaha buvuga ko tariki ya 30/03/2024 mu masaha y’umugoroba mwarimu Thomas yahuye n’abana b’abakobwa babiri, umwe w’imyaka 15 undi w’imyaka 17 barimo gucuruza ibiraha, mu gasantiri ka Butansinda abajyana iwe mu rugo, ababwira ko agiye kubagurira ibiraha bagezeyo binjira mu nzu, arafunga atangira kurya ibiraha na bo arabaha.
Abana baje kumwishyuza 1 200 Frw ngo batahe ntiyayabaha ahubwo ngo ababwira ko barara, abajyana mu cyumba bararyama ndetse aranabasambanya, bigeze mu gitondo abasiga aho abakingiranye arigendera.
Bimenyekana abana bavugije induru maze bakingurirwa n’umukozi ukora isuku mu nzu y’abarimu (abana bari bakingiranwe muri iyo nzu ya mwarimu Thomas), maze uriya mukozi na we amenyesha ubuyobozi, Thomas atangira gukurikiranwa.
Ubushinjacyaha bugasabira igihano Thomas cyo gufungwa imyaka 25.
Thomas ahakana icyaha avuga ko kuri iriya taliki yasize umukozi umumesera, ajya ku nshuti ye avuyeyo atashye asanga abana bicaranye na wa mukozi muri saloon ya Thomas.
Ahageze imvura ihita igwa yanga kubohereza ngo bagende, arabareka bararyama abyutse mu gitondo ahereza wa mukozi urufunguzo amubwira ko abana nibashaka gutaha, abafungurira bagataha. Agarutse nibwo yasanze hari inzego z’umutekano.
Thomas wiyemerera ko abana baraye iwe, avuga ko umwe muri bo yajyaga amubona mu isantiri ya Butansinda, naho undi we atamuzi.
Thomas akomeza avuga ko atigeze abona umwanya wo kubaza aba bana icyo baje gukora mu rugo rwe, n’impamvu bahaje ngo bitewe n’amasaha yari ahagereye ko kandi nta numero z’ubuyobozi yari afite ku buryo yari kubamenyesha. Thomas NTIVUGURUZWA agasaba kugirwa umwere.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rusesenguye rusanga uriya mukozi w’abarimu yaravuze ko yabonye Thomas atahanye n’abo bana b’abakobwa, kandi ko yamusigiye urufunguzo agiye kugenda ngo aze kubakingurira, kandi ibi bishimangirwa n’uko hari umutangabuhamya wababonye mu idirishya aho na we yarahurujwe.
Urukiko rusanga hari raporo yakozwe n’abahanga mu gucukumbura (RFI) yerekana ko basanze ibisa n’amasohoro mu ikariso y’umwe muri aba bana, ndetse no mu gitsina cy’uriya mwana imbere, kandi ko habonetsemo DNA ivanze (Iy’umugabo n’iy’umugore).
Iyi raporo na yo ikaba yashingirwaho nk’ikimenyetso kuko nta wundi mugabo wari kumwe n’uriya mwana atari Thomas, dore ko na we ubwe yiyemerera ko nta wundi muntu waraye muri iyo nzu, uretse we n’abo bana, ukaba wakwibaza impamvu yabararanye batamusabye icumbi, nta n’icyo apfana na bo cyari gutuma bararana nta n’undi muyobozi yabwiye, cyangwa se ngo amenyeshe ababyeyi babo, bikaba bigaragaza umugambi yari afite wo kubasambanya.
Urukiko rurasanga kandi kuba aba bana barasanzwe mu nzu ya Thomas n’ubwo avuga ko atazi uburyo bahageze, ndetse atazanye na bo, ariko niyo yaba atazanye na bo nka nyiri icumbi yari afite inshingano zo kumenya abantu bari iwe, aho baturutse n’ikibagenza.
Ikindi kuba ari n’umurezi akabona abana bangana n’abe, yagombye kuba yaragize amakenga agahamagara undi ubacumbikira w’umugore, cyane ko nta n’icumbi bari bamwatse ahubwo bamusabaga kubakingurira akabyanga.
Urukiko rurasanga kuba ashinjwa n’abana ntacyo bapfa, kandi mwarimu Thomas na we muri RIB yiyemereye ko ari we wenyine wararanye na bo muri iyo nzu, bishyigikiwe na raporo y’abahanga yakozwe n’ikigo cya RFI yemeje ko basanze ibisa n’amasohoro mu ikariso y’umwe muri aba bana, ndetse no mu gitsina cye imbere, kandi ko DNA ivanze (iy’umugabo n’iy’umugore) ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya, byose bikaba ari ibimenyetso simusiga byerekana ko mwarimu Thomas NTIVUGURUZWA yakoze icyaha cyo gusambanya umwana akaba agomba kugihanirwa.
Ibijyanye no kumenya ibihano byahabwa Thomas
Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rusanga Thomas NTIVUGURUZWA yarakoze icyaha cyo gusambanya umwana ufite imyaka 17.
Urukiko rusesenguye rusanga n’ubwo Thomas NTIVUGURUZWA yakoze icyaha gifite ingaruka zikomeye, kandi akaba ari icyaha cy’ubugome byongeye kandi akaba atacyemera, ariko na none urukiko rurasanga ari ubwa mbere akurikiranwe n’inkiko ku buryo buzwi, kuko nta kimenyetso na kimwe cyagaragajwe cyerekana ko yigeze guhanirwa ikindi cyaha mbere y’iki.
Ibi bikaba bivuze ko asanzwe yitwara neza, ibi byose urukiko rusanga hari impamvu nyoroshyacyaha ituma Thomas NTIVUGURUZWA agabanyirizwa ibihano, bityo Thomas NTIVUGURUZWA akaba agomba guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 mu igororero.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko Thomas NTIVUGURUZWA ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, ndetse rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 mu igororero.
Urukiko kandi rwategetse ko Thomas NTIVUGURUZWA asonewe kwishyura Frw 20,000 kuko aburana afunzwe. Mwarimu Thomas NTIVUGURUZWA w’imyaka 50 niba ataranyuzwe n’iki gihano, afite uburenganzira bwo kujurira.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10









