Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente imenyesha Dr Sabin Nsanzimana ko agizwe Umuyobozi Mukuru wa CHUB, igaragaza ko yanditswe kuri uyu Kane tariki 03 Gashyantare 2022.
Iyi baruwa yashyizweho umukuno na Minisitiri w’Intebe igira iti “Nagira ngo nkumenyeshe ko wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare uhereye uyu munsi tariki 03 Gashyantare 2022.”
Kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare, Dr Sabin Nsanzimana yari yahererekanyije ububasha bw’umurimo na Prof Claude Mambo Muvunyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 26 Mutarama 2022.
Tariki 07 Ukuboza 2021, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byari byasohoye itangazo ritangaza ko Perezida wa Repubulika yahagaritse by’agateganyo Dr Sabin ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RBC yari amazeho imyaka ibiri.
Iri tangazo ryavugaga ko Dr Sabin Nsanzimana yahagaritswe kugira ngo abanze abazwe ibyo yari akurikiranyweho bitatangajwe kugeza n’ubu ahawe umwanya mushya.
RADIOTV10