Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr Sabin wari Umuyobozi Mukuru wa RBC yagizwe Umuyobozi w’Ibitaro

radiotv10by radiotv10
04/02/2022
in MU RWANDA
0
Dr Sabin wari Umuyobozi Mukuru wa RBC yagizwe Umuyobozi w’Ibitaro
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente imenyesha Dr Sabin Nsanzimana ko agizwe Umuyobozi Mukuru wa CHUB, igaragaza ko yanditswe kuri uyu Kane tariki 03 Gashyantare 2022.

Iyi baruwa yashyizweho umukuno na Minisitiri w’Intebe igira iti “Nagira ngo nkumenyeshe ko wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare uhereye uyu munsi tariki 03 Gashyantare 2022.”

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare, Dr Sabin Nsanzimana yari yahererekanyije ububasha bw’umurimo na Prof Claude Mambo Muvunyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 26 Mutarama 2022.

Tariki 07 Ukuboza 2021, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byari byasohoye itangazo ritangaza ko Perezida wa Repubulika yahagaritse by’agateganyo Dr Sabin ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RBC yari amazeho imyaka ibiri.

Iri tangazo ryavugaga ko Dr Sabin Nsanzimana yahagaritswe kugira ngo abanze abazwe ibyo yari akurikiranyweho bitatangajwe kugeza n’ubu ahawe umwanya mushya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − nineteen =

Previous Post

Agahinda k’umugabo w’imyaka 60 wahukanye ameneshejwe n’umugore we yakwitabaza ubuyobozi bukamubwira buti “hoshi”

Next Post

IFOTO: Minisitiri Gatabazi yahaye umubyizi ab’i Gicumbi baturiye Uganda

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Minisitiri Gatabazi yahaye umubyizi ab’i Gicumbi baturiye Uganda

IFOTO: Minisitiri Gatabazi yahaye umubyizi ab'i Gicumbi baturiye Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.