Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Imiryango itari iya Leta yavuze ubutumwa yifuza ko Blinken agomba kuzabwira Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
09/08/2022
in MU RWANDA
1
DRC: Imiryango itari iya Leta yavuze ubutumwa yifuza ko Blinken agomba kuzabwira Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango Itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko kimwe mu byifuzo igeza ku Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken; ari ukuba Igihugu cye cyafatira u Rwanda ibihano.

Iyi miryango igera kuri 17 ndetse n’inzobere zirimo Abanye-Congo ndetse n’Abanyamerika, basohoye itangazo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022 rivuga ko hari ibyifuzo bifuza kugeza kuri Antony Blinken utegerejwe muri DRC kuri uyu wa Kabiri.

Bavuga ko bifuza ko uyu muyobozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, azaba ubutegetsi bwa Congo ko muri iki Gihugu hagomba kubaho amatora anyuze mu mucyo, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa.

Itangazo ryabo rigira riti “Antony Blinken kandi agomba kwemeza ko Leta Zunze Ubumwe za America zifatira ibihano Guverinoma ndetse n’abantu bafasha imitwe yitwaje intwaro. Agomba kandi gushimangira igitekerezo cyo kuvugurura igisirikare cya Congo.”

Rigobert Minani Bihuzo Bakomeza uyobora umuryango wa CEPAS (Centre d’études pour l’Action sociale) yagize ati “Umunyamabanga wa Leta Blinken kandi agomba kuzamenyesha Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko Leta Zunze Ubumwe za America zitazakomeza kwihanganira gufasha M23 nkuko byakozwe na Perezida Barack Obama muri 2012.”

Yakomeje agira ati “Agomba kandi gushyigikira ko Guverinoma ya Congo ivugurura igisirikare cyacyo byumwihariko mu rwego rwo kurwanya ruswa ndetse hakirukanwa abasirikare bose bakuru bakoresheje nabi ububasha bwabo ndetse hakanakorwa iperereza ku bijanditse mu byaha by’intambara.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken ategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri aho ku munsi w’ejo tariki 10 Kanama azava ahita yerecyeza mu Rwanda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Born in there says:
    3 years ago

    Impamvu musaba ntimuhabwe nuko musaba nabi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

Next Post

IFOTO: Si iby’i Nyamirambo gusa no muri Kenya Isuyume yarikoroje…Yagiye gutora Perezida ayikenyeye

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Si iby’i Nyamirambo gusa no muri Kenya Isuyume yarikoroje…Yagiye gutora Perezida ayikenyeye

IFOTO: Si iby’i Nyamirambo gusa no muri Kenya Isuyume yarikoroje…Yagiye gutora Perezida ayikenyeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.