• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Imiryango itari iya Leta yavuze ubutumwa yifuza ko Blinken agomba kuzabwira Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
09/08/2022
in MU RWANDA
1
DRC: Imiryango itari iya Leta yavuze ubutumwa yifuza ko Blinken agomba kuzabwira Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango Itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko kimwe mu byifuzo igeza ku Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken; ari ukuba Igihugu cye cyafatira u Rwanda ibihano.

Iyi miryango igera kuri 17 ndetse n’inzobere zirimo Abanye-Congo ndetse n’Abanyamerika, basohoye itangazo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022 rivuga ko hari ibyifuzo bifuza kugeza kuri Antony Blinken utegerejwe muri DRC kuri uyu wa Kabiri.

Bavuga ko bifuza ko uyu muyobozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, azaba ubutegetsi bwa Congo ko muri iki Gihugu hagomba kubaho amatora anyuze mu mucyo, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa.

Itangazo ryabo rigira riti “Antony Blinken kandi agomba kwemeza ko Leta Zunze Ubumwe za America zifatira ibihano Guverinoma ndetse n’abantu bafasha imitwe yitwaje intwaro. Agomba kandi gushimangira igitekerezo cyo kuvugurura igisirikare cya Congo.”

Rigobert Minani Bihuzo Bakomeza uyobora umuryango wa CEPAS (Centre d’études pour l’Action sociale) yagize ati “Umunyamabanga wa Leta Blinken kandi agomba kuzamenyesha Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko Leta Zunze Ubumwe za America zitazakomeza kwihanganira gufasha M23 nkuko byakozwe na Perezida Barack Obama muri 2012.”

Yakomeje agira ati “Agomba kandi gushyigikira ko Guverinoma ya Congo ivugurura igisirikare cyacyo byumwihariko mu rwego rwo kurwanya ruswa ndetse hakirukanwa abasirikare bose bakuru bakoresheje nabi ububasha bwabo ndetse hakanakorwa iperereza ku bijanditse mu byaha by’intambara.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken ategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri aho ku munsi w’ejo tariki 10 Kanama azava ahita yerecyeza mu Rwanda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Born in there says:
    4 years ago

    Impamvu musaba ntimuhabwe nuko musaba nabi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − thirteen =

Previous Post

FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

Next Post

IFOTO: Si iby’i Nyamirambo gusa no muri Kenya Isuyume yarikoroje…Yagiye gutora Perezida ayikenyeye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
IFOTO: Si iby’i Nyamirambo gusa no muri Kenya Isuyume yarikoroje…Yagiye gutora Perezida ayikenyeye

IFOTO: Si iby’i Nyamirambo gusa no muri Kenya Isuyume yarikoroje…Yagiye gutora Perezida ayikenyeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.