• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatangiranye umuriri

radiotv10by radiotv10
27/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatangiranye umuriri
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu Banyekongo bashyigikiye abakandida batishimiye ibiri kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu, batangiye kwigaragambya babyamagana, aho bamwe badatinya kuvuga ko barambiwe kwibira amajwi Perezida Felix Tshisekedi.

Ni imyigaragambyo yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nyuma y’amasaha macye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko yambariye kuburizamo iyi myigaragambyo.

Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Peter Kazadi, kuri uyu wa Kabiri yari yavuze ko bafite amakuru y’itegurwa ry’iyi myigaragambyo, ariko ko inzego z’umutekano na zo ziteguye kuzayiburizamo.

Gusa kuri uyu wa Gatatu ntibyabujije bamwe mu Banyekongo kwirara mu mihanda bakora iyi myigaragambyo yo kwamagana ibiri gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bigaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi ayoboye bagenzi be bari bahatanye mu matora.

Abashyigikiye Martin Fayulu wanahangaye na Tshisekedi mu matora aheruka, bagaragaye mu mihanda bavuga ko barambiwe ubujura bw’amajwi bukorwa na Tshisekedi, bakavuga ko umukandida wabo ari we watsinze amatora kandi ko kuri iyi nshuro ari we ugomba gutegeka Igihugu.

Umunyamakuru Peter Tiane ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko abandi bambari bashyigikiye Martin Fayulu na Denis Mukwege bakoreye imyigaragambyo kuri Sitade y’i Kinshasa yiritwe abahowimana.

Mu mashusho yagaragajwe n’uyu munyamakuru, yerekana abitabiriye iyi myigaragambyo batwitse amapine mu muhanda rwagati, bavuga mu majwi arangurura ko badashobora kwemera ubujura bukomeje gukorwa muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko bamwe mu bakandida bahataniraga kuyobora Congo Kinshasa, bagaragaje ko batishimiye ibiri kuva mu matora, ndetse bamwe bakavuga ko agomba gusubirwamo.

Abashyigikiye Moise Katumbi bo, bemeje ko ari we watsinze aya matora, nk’uko byatangajwe n’ishyaka rye Ensemble pour la République ndetse bamwe mu banyapolitiki bamushyigikiye bavuga ko biteguye kurwana urugamba rwo guhangana n’uwashaka kubahuguza iyi ntsinzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Urujijo ku cyatumye umugabo atera icyuma mu mutima undi basangiraga inzoga kuri Noheli

Next Post

Hatangajwe impinduka z’igihe gito mu gutega imodoka zerecyeza Ntara n’impamvu yazo

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Hatangajwe impinduka z’igihe gito mu gutega imodoka zerecyeza Ntara n’impamvu yazo

Hatangajwe impinduka z’igihe gito mu gutega imodoka zerecyeza Ntara n’impamvu yazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.