Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buremeza ko Ingabo za MONUSCO zavuye mu Mujyi wa Butembo mu gihe ubuyobozi bw’ubu butumwa bwa Loni bwo bwemeza ko ingabo zabwo zigihari.
Guverineri w’urwego rw Gisirikare ruri kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru, Constant Ndima kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu ruzinduko rw’iminsi itatu amaze muri uyu Mujyi wabereyemo imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana MONUSCO, yavuze ko izi ngabo zamaze kuvana ibikoresho byazo muri uyu mujyi.
Gusa umuvugizi w’agateganyo wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo yavuze ko bavanye bimwe mu bikoresho byabo muri Butembo bakabijyana mu bindi bice.
Yagize ati “Ntabwo twavuye muri Butembo. Habayeho kohereza bimwe mu bikoresho byacu mu kandi gace. Tuzakomeza gufasha FARDC i Butembo no mu bindi bice byo muri Kivu ya Ruguru.”
Constant Ndima we kuri uyu wa Kane yemeje ko MONUSCO yamaze kuva muri uyu Mujyi wa Butembo ndetse ko n’ibikoresho byayo bisigayemo bizajyanwa mu Mujyi wa Beni.
Uyu muyobozi wa Kivu ya Ruguru, yaboneyeho kongera gusaba abamagana MONUSCO kutazongera gukora imyigaragambyo nk’iyabaye mu byumweru bibiri bishize.
Yagize ati “MONUSCO yamaze kugenda. Ku bikoresho bikiri muri uyu mujyi, tugiye guhuriria i Goma n’abashinzwe ubu butumwa kugira ngo tuganire uko na byo babihavana. Naho abandi bantu [ba MONUSCO] basigaye i Butembo, ndabizeza ko turi gutegura uburyo bahava.”
Umujyi wa Butembo, ni umwe wabereyemo imyigaragambyo ikomeye ubwo Abanye-Congo biraraga mu mihanda bamagana MONUSCO, yanaguyemo abantu benshi barimo n’abo ku ruhande rwa MONUSCO.
Byavuzwe kandi ko mu myigaragambyo yabereye muri aka gace, abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu mu baturage ndetse ari na yo ntandaro ya bamwe bahasize ubuzima mu gihe ubuyobozi bw’izi ngabo bwo bwabihakanye, bukavuga ko ahubwo hakwiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ahaturutse amasasu yarashwe mu baturage.
Abaturage bo muri uyu mujyi bari baherutse gutangaza ko batifuza kubona imodoka MONUSCO icaracara mu muhanda kuko ubwo bazayibona, abazaba bayirimo bazahura n’akaga gakomeye.
RADIOTV10