MONUSCO yasezeranyije ko izishingira ubuvuzi bw’abakomerekejwe na bombe yaturikanye abakirisitu bari bagiye gusenga mu rusengero rwo muri Komini ya Kasindi muri Teritwari ya Beni, bagaturikanwa n’igisasu, bamwe bavuga ko babanje kugira ngo ni imperuka isohoje.
Ni igisasu cyaturikanye abakirisitu bari bagiye kwiragiza Imana mu rusengero rw’Aba- Protestante ruherereye muri iyi komini yo mu gace k’icyaro ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023.
Nyuma y’iki gitero, imodoka itwara indembe ya MONUSCO yihutiye kugera aho cyabereye kugira ngo igeze inkomere kwa muganga, zihabwe ubutabazi bwihuse.
Nanone kandi hatangajwe andi makuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2022 hari izindi mbangukiragutaraba eshanu zagiye kujyana inkomere mu mujyi wa Beni.
Hanatangajwe kandi ko kuri uyu wa Mbere hari hateganyijwe ko indege ya MONUSCO iza kujya muri aka gace gutwara abakomeretse bikabije.
Bamwe mu bari muri uru rusengero ubwo igisasu cyaturikaga, bavuze ko babanje “gukeka ko ari imperuka isohoje.”
Umwe yagize ati “Hariho hagwa akavura gacye, harimo abantu benshi mu rusengero, batunguwe no kumvu iturika ridasanzwe. Ni igisasu cyaterateranyijwe n’abantu.”
Igisirikare cya Congo Kinshasa cyatangaje ko iri turika ari igikorwa cy’iterabwoba cy’umutwe wa ADF ukorana n’uwa Leta ya Kisilamu uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya kisilamu.
Kugeza ubu habarwa abantu 13 bamaze kwitaba Imana barimo barindwi b’abagore n’abana, mu gihe abakomeretse ari 79 barimo barindwi bakomeretse bikabije.
RADIOTV10