Imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, yongeye kubura mu gihe ingabo z’u Burundi zamaze kugera muri iki Gihugu gufasha ingabo za Leta guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Iyi mirwano yubaye mu rukerera rwo kuri uyu Kabiri tariki 16 Kanama 2022 muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ahagana saa cyenda z’igitondo.
Urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikanira mu bice bya Rwanguba mu gace ka Tanda ndetse unerecyeza mu gace ka Muhimbira gaherereye mu bilometero 20 uvuye muri Rutshuru rwagati.
Umutwe wa M23 uvuga ko igisirikare cya DRC ari cyo cyabagabyeho igitero mu birindiro byawo biri muri Gurupoma ya Bweza muri Lokarite ya Tanda.
Uyu mutwe wakunze kuvuga ko akenshi urwana ari uko ugabweho igitero na FARDC, wongeye kuvuga ko iki gisirikare cya Congo, cyagabye iki gitero gifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Mai-Mai Nyatura, arik ko abarwanyi bawo bihagazeho bagahangana n’iki gitero.
Hari hashize igera mu 10 habaye indi mirwano yabereye mu bice bikikije ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo aho uyu mutwe wa M23 washakaga kugifata.
Iyi mirwano yubuye nyuma y’amasaha macye ingabo z’u Burundi zikandagiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aho zigiye gufasha FARDC mu bikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo n’uyu wa M23.
Umuvugizi w’Ingabo za DRC muri Kivu y’Epfo, Lieutenant Marc Elongo wemeje ko izi ngabo z’u Burundi zamaze kugera muri Congo, yavuze ko zizakora zihabwa amabwiriza na FARDC ndetse ko zizaba zifite ibirindi muri Uvira.
Iyi mirwano kandi yubuye nyuma y’icyumweru DRC n’u Rwanda, bigenderewe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken wanagenzwaga n’ikibazo cy’umutekano mucye wakunze kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo.
Antony Blinken ubwo yari muri DRC, yavuze ko Igihugu cye gitewe impungenge n’amakuru ngo yizewe agaragaz ako u Rwanda rufasha M23 aherutse kujya hanze y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda rwo rwahakanye ibi rushinjwa byo kuba rufasha M23, gusa ruvuga ko ikibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo kitazarangira mu gihe iki Gihugu cyakomeza gufasha FDLR no kwirengagiza ikibazo cya M23.
RADIOTV10