Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Uwo mu rugo rwatangiriyeho igitero cyo guhirika ubutegetsi yasobanuye birambuye uko gukozanyaho byagenze

radiotv10by radiotv10
20/05/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRC: Uwo mu rugo rwatangiriyeho igitero cyo guhirika ubutegetsi yasobanuye birambuye uko gukozanyaho byagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Igitero bivugwa ko cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyahereye ku rugo rw’Umunyapolitiki Vital Kamerhe usanzwe ari Minisitiri w’Intebe Wungirije. Umugore we yavuze uko byari bimeze ubwo iki gitero cyabaga.

Ni igitero cyabaye mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, muri Komini ya Gombe i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa DRC.

Abagabye iki gitero bahereye ku rugo rwa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, ubundi bakomereza ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Aha kwa Vital Kamerhe, bivugwa ko hapfiriye abantu batatu barimo babiri bo ku ruhande rw’abarwanyi bagabye iki gitero ndetse n’umupolisi umwe.

Umugore wa Vital Kamerhe, Hamida Chatur Kamerhe yavuze ko mu gitondo cya kare, bumvise urusaku rw’amasasu bakiryamye, ubwo abo barwanyi bari bamaze kwinjira mu rugo rwabo, ubundi binjira barasa urufaya rw’amasasu.

Yagize ati “Bishe babiri mu barinzi bacu, umwe mu bashinzwe umutekano wacu, na we yashoboye kwica umwe muri abo barwanyi, ariko bakomeje kurasa.”

Hamida Chatur avuga ko aba barwanyi babanje kohereza drone ifata amashusho kugira ngo bamenye uko umutekano w’urugo rwabo uhagaze.

Avuga kandi ko umugabo we Vital Kamerhe yahise ahamagara kuri telefone umwe mu bashinzwe kurinda umutekano we, akamubwira ko abo barwanyi ari we bashaka kwivugana, kuko binjiye babaza aho aherereye.

Ati “Nahise numva ko ibyacu birangiye, ndetse n’amasasu akomeza kuba menshi, ku buryo urugo rwacu rwari rwabaye isibaniro.”

Hamida Chatur avuga ko uku gukozanyaho hagati y’abashinzwe umutekano n’aba barwanyi, byamaze igihe kigera mu isaha, ariko ko we n’umugabo we aho bari mu nzu bonyine, bari bafite ubwoba bwinshi.

Hamida avuga ko bakijijwe n’Imana, kuko umugabo we ari we wari ugambiriwe kwivuganwa n’aba bari bitwaje intwaro. Ati “Urebye ntitwari dufite amahirwe yo kurokoka.”

Uyu mugore wa Vital Kamerhe avuga ko Imana yongeye kwimana umugabo we nyuma y’uko ngo ari yo yamufunguye ko yigeze kumara igihe afunze, ati “Nanone Imana yohereje ingabo zo mu Ijuru ngo ziturokore.”

Umugore wa Vital Kamerhe avuga ko kurasa mu rugo rwabo byahosheje saa kumi n’imwe mu gihe byari byatangiye saa kumi z’igitondo. Abarasaga bahise bakomereza ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubwo bageraga kuri Perezidansi, igisirikare gishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, cyahise cyohereza itsinda ry’abasirikare kugira ngo riburizemo aba barwanyi ndetse n’ibimodoka by’urugamba, ari na bwo habagaho gukozanyaho.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demikasi ya Congo, Maj Gen Sylvain Ekenge, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yatangaje ko FARDC yabashije kwica abantu bane ku ruhande rw’abagabye iki gitero barimo Christian Malanga wari ukiyoboye, ndetse abandi barafatwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − fifteen =

Previous Post

Byemejwe ko Perezida wa Iran yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

Next Post

Amavubi yungutse rutahizamu w’umunyamahanga byavugwaga ko yemeye gukinira u Rwanda

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi yungutse rutahizamu w’umunyamahanga byavugwaga ko yemeye gukinira u Rwanda

Amavubi yungutse rutahizamu w’umunyamahanga byavugwaga ko yemeye gukinira u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.