Vital Kamerhe wabaye umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse gufungurwa, yahuye na Perezida Felix Tshisekedi bagirana ibiganiro, nyuma atanga ikiganiro cyanagarutse ku muti w’ibibazo by’umutekano mucye byashegeshe uburasirazuba bwa Congo.
Vital Kamerhe warekuwe mu cyumweru gishize nyuma yo kugirwa umwere ku cyaha cyo kunyereza Miliyoni 50 USD, yahuye na Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022.
Vital Kamerhe akibonana na Perezida, bombi bagaragaje ibyishimo bamwenyura, Tshisekedi ahita amubaza ati “Umeze ute Vital?” Ahita amusubiza agira ati “Ni ibyishimo nyakubahwa Perezida.”
Uyu munyapolitiki yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru dukesha Congo Avenir, yavuze ko yiteguye gukomeza gukorera Igihugu cye mu buryo bwose yaba ari mu myanya mikuru y’ubutegetsi cyangwa atayirimo.
Yagize ati “Si ngombwa ko uba Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Repubulika cyangwa Minisitiri kugira ngo ufashe Igihugu cyane, niyo waba uri Umunyamakuru wakora neza umwuga ugafasha Igihugu cyawe.”
Vital Kamerhe arekuwe mu gihe mu Gihugu cye hakomeje kuba ibikorwa by’umutekano mucye biterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ikomeje guhangana na FARDC, aho u Rwanda rwongeye no kuzanwa muri ibi bibazo rushinjwa gufasha uyu mutwe, gusa rukaba rubihakana.
Abajijwe kuri ibi bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo anakomokamo, Vital Kamerhe yavuze ko kurandura ibi bibazo bigomba kugirwamo uruhare na buri wese yaba ubuyobozi, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
Yavuze ko kurandura ibi bibazo bishoboka, ati “Ntabwo ari ubushobozi bw’ubwenge bwabuze, ntabwo ari ubushobozi bwabuze, ntabwo ari ubushobozi bw’amikoro bwabuze, tugomba kongera tukikebuka tukareba ku bijyanye n’igisirikare, tugakomeza urwego rw’umutekano kugira ngo tubashe guhagarara bwuma mu ntambara.”
Yavuze ko hakenewe kandi imbaraga mu rwego rwa Gisirikare ndetse no mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.
Ati “Aho tuvuganira aha, hari uruhande rw’abantu basa nk’abasinziriye, si ku kibazo cya M23 gusa, ntidukwiye kwibagirwa ko ubwo twafataga ubutegetsi ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi wari ubuyoboye, ikibazo twagombaga gukemura byihuse cyari icyo muri Beni hamwe na ADF Nalu ndetse na CODECO muri Ituri.”
Yavuze ko abantu bakwiye kwibaza ko M23 itaje nk’ije guhuma abantu amaso ku byamaze kugerwaho n’ubuyobozi buriho, akavuga ko gukemura ibi bibazo by’umutekano mucye, bikwiye gukorerwa umugambi wizwe kandi watekerejweho neza kandi bigashyirwa mu bikorwa mu gihe nyacyo.
RADIOTV10
Ni umuhanga cyane.