Inzobere mu bya gisirikare n’umutekano, Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi uri mu bari barakatiwe igihano cy’urupfu kubera kugezageza guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, hamenyekanye amakuru ko yarekuwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko Jean-Jacques Wondo yarekuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, nk’uko amakuru y’abari hafi y’uyu mugabo abyemeza.
Nanone kandi Me Carlos Ngwapitshi, Umunyamategeko wa Jean-Jacques Wondo yemeje irekurwa ry’umukiliya we, avuga ko n’ubundi urubanza rwe rwari urwa politiki bityo ko rwari rukwiye gukemurwa binyuze mu nzira za dipolomasi.
Yagize ati “Urubanza rwa politiki, ruba rukwiye gukemurwa binyuze mu nzira za Politiki n’ubundi cyangwa iya dipolomasi. Umucamanza w’Urukiko agira umwere mu gihe nta bimenyetso bifatika bihamya umuntu icyaha, ariko Umunyapolitiki w’urubanza rwa Politiki ashobora guhamya umuntu icyaha atagaragarijwe ibimenyetso.”
Amakuru avuga kandi ko Jean-Jacques Wondo yarekuwe mu ijoro ryo ku ya 04 Gashyantare agahita yerecyeza i Bruxelles mu Bubiligi, kugira ngo anavurwe kuko arembye.
Jean-Jacques Wondo yarekuwe nyuma yuko Urukiko rwa gisirikare rw’i Gombe muri Kinshasa ruburanishije ubujurire bw’uru rubanza tariki 27 Mutarama 2025.
Igihano cy’urupfu cyari cyarakatiwe Jean-Jacques Wondo, cyari cyamaganywe n’u Bubiligi, uyu mugabo asanzwe afitiye ubwenegihugu, ndetse gituma amahanga yongera kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa ku kuba Ubucamanza bwaho bufata ibyemezo kandi nta bimenyetso bifatika.
Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yari yakatiwe igihano cy’urupfu we n’abandi batatu bafite ubwa Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’abandi, aho bashinjwaga kugerageza guhirika Ubutegetsi, igikorwa cyabaye muri Gicurasi 2024.
Nathalie Kayembe, Umugore wa Jean-Jacques Wondo, yakunze kugaragaza kenshi impungenge z’ubuzima bw’umugabo we, aho yasabaga ko arekurwa.
RADIOTV10