Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Amakuru mashya kuri umwe mu bari barakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Amakuru mashya kuri umwe mu bari barakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere mu bya gisirikare n’umutekano, Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi uri mu bari barakatiwe igihano cy’urupfu kubera kugezageza guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, hamenyekanye amakuru ko yarekuwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko Jean-Jacques Wondo yarekuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, nk’uko amakuru y’abari hafi y’uyu mugabo abyemeza.

Nanone kandi Me Carlos Ngwapitshi, Umunyamategeko wa Jean-Jacques Wondo yemeje irekurwa ry’umukiliya we, avuga ko n’ubundi urubanza rwe rwari urwa politiki bityo ko rwari rukwiye gukemurwa binyuze mu nzira za dipolomasi.

Yagize ati “Urubanza rwa politiki, ruba rukwiye gukemurwa binyuze mu nzira za Politiki n’ubundi cyangwa iya dipolomasi. Umucamanza w’Urukiko agira umwere mu gihe nta bimenyetso bifatika bihamya umuntu icyaha, ariko Umunyapolitiki w’urubanza rwa Politiki ashobora guhamya umuntu icyaha atagaragarijwe ibimenyetso.”

Amakuru avuga kandi ko Jean-Jacques Wondo yarekuwe mu ijoro ryo ku ya 04 Gashyantare agahita yerecyeza i Bruxelles mu Bubiligi, kugira ngo anavurwe kuko arembye.

Jean-Jacques Wondo yarekuwe nyuma yuko Urukiko rwa gisirikare rw’i Gombe muri Kinshasa ruburanishije ubujurire bw’uru rubanza tariki 27 Mutarama 2025.

Igihano cy’urupfu cyari cyarakatiwe Jean-Jacques Wondo, cyari cyamaganywe n’u Bubiligi, uyu mugabo asanzwe afitiye ubwenegihugu, ndetse gituma amahanga yongera kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa ku kuba Ubucamanza bwaho bufata ibyemezo kandi nta bimenyetso bifatika.

Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yari yakatiwe igihano cy’urupfu we n’abandi batatu bafite ubwa Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’abandi, aho bashinjwaga kugerageza guhirika Ubutegetsi, igikorwa cyabaye muri Gicurasi 2024.

Nathalie Kayembe, Umugore wa Jean-Jacques Wondo, yakunze kugaragaza kenshi impungenge z’ubuzima bw’umugabo we, aho yasabaga ko arekurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

U Rwanda rwavuze uko rwiteguye inama iziga ku bibazo bya Congo n’ibyo ruzagaragaza

Next Post

Kigali: Herekanywe abakurikiranyweho ibifite agaciro ka Miliyoni 150Frw

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Herekanywe abakurikiranyweho ibifite agaciro ka Miliyoni 150Frw

Kigali: Herekanywe abakurikiranyweho ibifite agaciro ka Miliyoni 150Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.