Nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko igisirikare cy’iki Gihugu cyananiwe imbere ya M23, hateranye Inama Nkuru y’Umutekano yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa na M23.
Iyi Nama Nkuru y’Umutekano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare, nyuma y’iminsi micye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano, Jean Pierre Bemba atangaje ko bakurikije uko urugamba ruhagaze ubu, umutwe wa M23 urusha imbaraga FARDC.
Binavugwa kandi ko umutwe wa M23 ukomeje gufata ibindi bice, wanagose umujyi wa Goma, ku buryo hari ubwoba ko uyu mujyi wafatwa.
Ubwo iyi nama yari ihumuje, Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yateranyije iyi Nama Nkuru y’Umutekano kugira ngo higirwe hamwe ibikorwa bya Gisirikare muri Kivu ya Ruguru.
Yagize ati “Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.”
Jean Pierre Bemba kandi yatangaje ko abantu “bagomba kwirinda ibitangarizwa ku mbuga nkorambaga byose, kuko bishobora kuzamura umwuka w’ubwoba, ndetse bigatuma abantu bacika intege.”
Yavuze kandi ko abantu bagomba no kwitondera ku bivugwa ku ruhande rw’umwanzi ko akomeje kunesha igisirikare cy’Igihugu cyabo, ati “Igisirikare cya Congo kiri gukora akazi kadasanzwe.”
Abasesengura iby’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bakurikije aho bigeze, Perezida Tshisekedi ashobora kuzemera akagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kuko imbaraga zose yiyambaje, abona bigoye gutsintsura uyu mutwe.
Ni nyuma y’uko yirukanye ingabo za EAC, akiyambaza iza SADC ndetse n’iz’u Burundi, ubu ziri gufatanya na FARDC, ndetse hakiyongeraho n’abacancuro, kimwe n’inyeshyamba z’imitwe inyuranye nka FDLR, ariko zikaba zarananiwe gutsinda uyu mutwe wa M23.
Aba basesenguzi bavuga kandi ko umutwe wa M23 ushobora guhirika ubutegetsi bwa Congo, cyangwa ukaba wafata kimwe mu bice uherereyemo, kikaba cyaba nka Leta yigenga.
RADIOTV10