Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hamenyekanye ingingo ikomeye yemerejwe mu nama idasanzwe y’umutekano yayobowe na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
06/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
DRCongo: Hamenyekanye ingingo ikomeye yemerejwe mu nama idasanzwe y’umutekano yayobowe na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko igisirikare cy’iki Gihugu cyananiwe imbere ya M23, hateranye Inama Nkuru y’Umutekano yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa na M23.

Iyi Nama Nkuru y’Umutekano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare, nyuma y’iminsi micye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano, Jean Pierre Bemba atangaje ko bakurikije uko urugamba ruhagaze ubu, umutwe wa M23 urusha imbaraga FARDC.

Binavugwa kandi ko umutwe wa M23 ukomeje gufata ibindi bice, wanagose umujyi wa Goma, ku buryo hari ubwoba ko uyu mujyi wafatwa.

Ubwo iyi nama yari ihumuje, Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yateranyije iyi Nama Nkuru y’Umutekano kugira ngo higirwe hamwe ibikorwa bya Gisirikare muri Kivu ya Ruguru.

Yagize ati “Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.”

Jean Pierre Bemba kandi yatangaje ko abantu “bagomba kwirinda ibitangarizwa ku mbuga nkorambaga byose, kuko bishobora kuzamura umwuka w’ubwoba, ndetse bigatuma abantu bacika intege.”

Yavuze kandi ko abantu bagomba no kwitondera ku bivugwa ku ruhande rw’umwanzi ko akomeje kunesha igisirikare cy’Igihugu cyabo, ati “Igisirikare cya Congo kiri gukora akazi kadasanzwe.”

Abasesengura iby’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bakurikije aho bigeze, Perezida Tshisekedi ashobora kuzemera akagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kuko imbaraga zose yiyambaje, abona bigoye gutsintsura uyu mutwe.

Ni nyuma y’uko yirukanye ingabo za EAC, akiyambaza iza SADC ndetse n’iz’u Burundi, ubu ziri gufatanya na FARDC, ndetse hakiyongeraho n’abacancuro, kimwe n’inyeshyamba z’imitwe inyuranye nka FDLR, ariko zikaba zarananiwe gutsinda uyu mutwe wa M23.

Aba basesenguzi bavuga kandi ko umutwe wa M23 ushobora guhirika ubutegetsi bwa Congo, cyangwa ukaba wafata kimwe mu bice uherereyemo, kikaba cyaba nka Leta yigenga.

Iyi nama yarimo bamwe mu basirikare bakuru
Na bamwe mu bagize Guverinoma
Jean Pierre Bemba yatangaje bimwe mu byavugiwe muri iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 16 =

Previous Post

Hatangajwe indwara yasanganywe Umwami w’u Bwongereza izatuma azaba atagaragara

Next Post

Guhingisha imashini mu Rwanda bigeze he?- Hagaragajwe impamvu bitagenze uko byatekerezwaga

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guhingisha imashini mu Rwanda bigeze he?- Hagaragajwe impamvu bitagenze uko byatekerezwaga

Guhingisha imashini mu Rwanda bigeze he?- Hagaragajwe impamvu bitagenze uko byatekerezwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.