Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Abanyamerika bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bari bakatiwe kwicwa

radiotv10by radiotv10
02/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Abanyamerika bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bari bakatiwe kwicwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye imbabazi abafite ubwenegihugu bwa America bari bakatiwe igihano cy’urupfu barimo Marcel Malanga Malu, umuhungu wa Christian Malanga wari uyoboye itsinda ryavugaga ko rigiye guhirika ubutegetsi bwa Congo muri 2024.

Imbabazi zahawe Marcel Malanga Malu na bagenzi be Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin, ni izo gukurirwaho igihano cy’urupfu, kikaba icy’igifungo cya burundu.

Ibi bikubiye mu iteka rya Perezida ryo ku ya 28 Werurwe 2025, ariko ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025 risomwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Congo, Tina Salama kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu, RTNC.

Aba bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America, bari bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare cyasomwe tariki 28 Mutarama 2025 kibahamya ibyaha, kikaza kuba itegeko tariki 09 Werurwe.

Marcel Malanga Malu, uri mu bahawe imbabazi na Perezida Tshisekedi akabakuriraho igihano cy’urupfu akabaha icyo gufungwa burundu, ni umuhungu wa Christian Malanga wari uyoboye agatsiko k’abari bitwaje intwaro bigabije Ibiro bya Perezida tariki 19 Gicurasi 2024 bavuga ko bagiye gukuraho ubutegetsi buriho, ariko uyu Christian Malanga akaza kuhicirwa.

Marcel Malanga kandi ni umwe mu bantu 37 bari bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha bashinjwaga birimo guhirika ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Serbia zagiranye ibiganiro

Next Post

Umuhanzikazi Vestine yagaragaye mu isura nshya atigeze abonwaho mbere bitungura benshi

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Vestine yagaragaye mu isura nshya atigeze abonwaho mbere bitungura benshi

Umuhanzikazi Vestine yagaragaye mu isura nshya atigeze abonwaho mbere bitungura benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.