Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye imbabazi abafite ubwenegihugu bwa America bari bakatiwe igihano cy’urupfu barimo Marcel Malanga Malu, umuhungu wa Christian Malanga wari uyoboye itsinda ryavugaga ko rigiye guhirika ubutegetsi bwa Congo muri 2024.
Imbabazi zahawe Marcel Malanga Malu na bagenzi be Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin, ni izo gukurirwaho igihano cy’urupfu, kikaba icy’igifungo cya burundu.
Ibi bikubiye mu iteka rya Perezida ryo ku ya 28 Werurwe 2025, ariko ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025 risomwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Congo, Tina Salama kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu, RTNC.
Aba bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America, bari bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare cyasomwe tariki 28 Mutarama 2025 kibahamya ibyaha, kikaza kuba itegeko tariki 09 Werurwe.
Marcel Malanga Malu, uri mu bahawe imbabazi na Perezida Tshisekedi akabakuriraho igihano cy’urupfu akabaha icyo gufungwa burundu, ni umuhungu wa Christian Malanga wari uyoboye agatsiko k’abari bitwaje intwaro bigabije Ibiro bya Perezida tariki 19 Gicurasi 2024 bavuga ko bagiye gukuraho ubutegetsi buriho, ariko uyu Christian Malanga akaza kuhicirwa.
Marcel Malanga kandi ni umwe mu bantu 37 bari bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha bashinjwaga birimo guhirika ubutegetsi.
RADIOTV10