Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hatangajwe imibare yikubye 3 y’abapfiriye mu kugaragariza MONUSCO umujinya w’umuranduranzuzi

radiotv10by radiotv10
09/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
DRCongo: Hatangajwe imibare yikubye 3 y’abapfiriye mu kugaragariza MONUSCO umujinya w’umuranduranzuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ababuriye ubuzima mu myigaragambyo y’abaturage bateze imodoka za MONUSCO i Kanyarutchinya bakazitwika, ari umunani aho kuba batatu nkuko byari byabanje gutangazwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Lieutenant Colonel Ndjike-Kaiko Guillaume.

Iri tangazo risobanura iby’iriya myigaragambyo, ritangira rivuga ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru, Lt Gen Ndima Konga Constant yababajwe n’ibyabaye kuri iriya tariki ya 07 Gashyantare 2023 byabereye i Kanyarutscinya muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ubu bushyamirane bwabaye hagati y’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ndetse na MONUSCO, bwabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) ubwo imodoka za MONUSCO zari zivuye i Rutshuru, zahagaritswe n’abo baturage bakazisagarira cyane bafite imiriro, ari bwo abasirikare ba MONUSCO bahise barekura amasasu.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bw’ibyago byatumye abantu umunani muri abo bakuwe mu byabo bitaba Imana, nabo abandi 28 barakomereka.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “ku ruhande rwa MONUSCO nta n’umwe wamenyekanye wahasize ubuzima uretse imodoka eshatu zatwitswe.”

Risoza rivuga ko Guverineri w’urwego rwa Gisirikare ruyoboye iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru yihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iki gikorwa, akizeza ko hagiye gukorwa iperereza rizagaragaza impamvu MONUSCO yarekuye ayo masasu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eight =

Previous Post

Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi

Next Post

Igisobanuro kidasobanutse cy’uvugwaho kuroga abavandimwe bapfuye inkurikirane bigateza impagarara

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisobanuro kidasobanutse cy’uvugwaho kuroga abavandimwe bapfuye inkurikirane bigateza impagarara

Igisobanuro kidasobanutse cy’uvugwaho kuroga abavandimwe bapfuye inkurikirane bigateza impagarara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.